Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: DRC: Hageragejwe Coup d’Etat
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

DRC: Hageragejwe Coup d’Etat

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 19 May 2024 11:19 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Taarifa ifite amakuru ko hari abantu bitwaje intwaro bagaragaye muri Perezidansi ya Repubulika ya Demukarasi ya Congo bafiten’ibendera ry’iki gihugu. Bikekwa ko bashakaga guhirika ubutegetsi n’ubwo Guverinoma itaragira icyo ibitangazaho.

Hagati aho Radio Okapi itangaza ko hari igitero cyagabwe ku rugo rwa Vital Kamerhe usanzwe ari Visi Minisitiri w’Intebe, Minisitiri w’ubukungu n’umukandida wo kuzayobora Inteko Ishinga amategeko y’iki gihugu.

Urugo rwa Kamerhe ruherereye ahitwa Gombe, rukaba rwagabweho igitero mu rukerera rwo kuri iki Cyumweru saa 4h30.

Umuvugizi wa Kamerhe witwa Michel Moto niwe wabitangaje.

Uyu asanzwe ari  Umudepite w’ishyaka rya Kamerhe ryitwa Union Nationale Congolaise, UNC.

Avuga ko hari abapolisi babiri mu bamurinda bahasize ubuzima ndetse n’umwe mu bagabye icyo gitero nawe ntiyasigaye.

Ati: “ Vital Kamerhe n’umuryango we bo bameze neza kandi umutekano wabo wongerewe imbaraga”.

Ambasaderi w’Ubuyapani muri DRC witwa Hidetoshi Ogawa nawe yameje iyi ngingo asaba abaturage b’igihugu cye baba muri DRC kwigengesera, bakirinda kwishyira mu kaga.

Ku byerekeye Coup d’etat, Radio Okapi ivuga ko nyuma yo gutera kwa Kamerhe, mu Biro by’Umukuru w’igihugu naho hagaragaye abantu bari bafite imbunda n’ibendera rya Zaïre( ni ko Repubulika ya Demukarasi ya Congo yitwaga mbere) bavuga ko bashaka ko ibintu bihinduka mu nyungu za Repubulika.

Uko ibendera rya Zaïre ryasaga

Ku mbuga nkoranyambaga, hariho amashusho y’abo bantu bahagaze imbere muri Perezidansi ya Repubulika ya Demukarasi ya Congo.

Baje kuhavanwa, ariko umutekano urakazwa kugira ngo ibintu bisubire mu buryo.

Biteganyijwe ko hari bube inama idasanzwe y’umutekano ikaza gukurikirwa n’itangazo rya Guverinoma rivuga kuri icyo kintu.

Amakuru ataremezwa n’urwego urwo ari rwo rwose avuga ko uwateguye igitero kivugwa ko cyari icyo guhirika Tshisekedi yari asanzwe aba muri Amerika.

TAGGED:AmasasuCongoCoupEtatfeaturedKamerheTshisekedi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Amafoto: Uko Imbogo Zasagariye Abaturage B’i Burera
Next Article Guverinoma Yavuze Impamvu Umukozi Wa Human Rights Watch Yangiwe Kwinjira Mu Rwanda
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

RIB Yafunze ‘Umunyamakuru’ Ukurikiranyweho Urugomo

AFC/M23 Ishinja Leta Ya Kinshasa Kutubahiriza Ibyo Guhana Imfungwa

Rulindo: Yari Amaze Igihe Acurururiza Urumogi Iwe

Gisagara: Haturikijwe Grenade Abaturage Bacikamo Igikuba 

Ubusuwisi: Abantu 40 Bahiriye Mu Kabari 

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Bunyoni Ararembye

Ndayishimiye Ati: “ Twe Turaterwa Ntidutera!”

Kigali: Yadukiriye Imodoka Ziparitse Mu Mujyi Azimena Ibirahure Atarobanura

Rwanda: Undi Mupolisi Yishwe N’Umuntu Wamugonze

Icyongereza Gike, Imiyoborere Idahwitse…Bimwe Mu Byatumye Abayobora Amashuri Birukanwa

You Might Also Like

Mu Rwanda

Karongi: Bwa Mbere Mu Mateka Harasiwe Umwaka

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ubumenyi N'Ubuhanga

Ingwe: Inyamaswa Ibayeho Icunganwa N’Intare

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Guinée: Bidasubirwaho Mamadi Doumbouya Yatsinze Amatora

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Asanga Hakwiye Kujyaho Itorero ‘Ryihariye’ Ry’Abagabo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?