Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: DRC: Hageragejwe Coup d’Etat
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

DRC: Hageragejwe Coup d’Etat

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 19 May 2024 11:19 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Taarifa ifite amakuru ko hari abantu bitwaje intwaro bagaragaye muri Perezidansi ya Repubulika ya Demukarasi ya Congo bafiten’ibendera ry’iki gihugu. Bikekwa ko bashakaga guhirika ubutegetsi n’ubwo Guverinoma itaragira icyo ibitangazaho.

Hagati aho Radio Okapi itangaza ko hari igitero cyagabwe ku rugo rwa Vital Kamerhe usanzwe ari Visi Minisitiri w’Intebe, Minisitiri w’ubukungu n’umukandida wo kuzayobora Inteko Ishinga amategeko y’iki gihugu.

Urugo rwa Kamerhe ruherereye ahitwa Gombe, rukaba rwagabweho igitero mu rukerera rwo kuri iki Cyumweru saa 4h30.

Umuvugizi wa Kamerhe witwa Michel Moto niwe wabitangaje.

Uyu asanzwe ari  Umudepite w’ishyaka rya Kamerhe ryitwa Union Nationale Congolaise, UNC.

Avuga ko hari abapolisi babiri mu bamurinda bahasize ubuzima ndetse n’umwe mu bagabye icyo gitero nawe ntiyasigaye.

Ati: “ Vital Kamerhe n’umuryango we bo bameze neza kandi umutekano wabo wongerewe imbaraga”.

Ambasaderi w’Ubuyapani muri DRC witwa Hidetoshi Ogawa nawe yameje iyi ngingo asaba abaturage b’igihugu cye baba muri DRC kwigengesera, bakirinda kwishyira mu kaga.

Ku byerekeye Coup d’etat, Radio Okapi ivuga ko nyuma yo gutera kwa Kamerhe, mu Biro by’Umukuru w’igihugu naho hagaragaye abantu bari bafite imbunda n’ibendera rya Zaïre( ni ko Repubulika ya Demukarasi ya Congo yitwaga mbere) bavuga ko bashaka ko ibintu bihinduka mu nyungu za Repubulika.

Uko ibendera rya Zaïre ryasaga

Ku mbuga nkoranyambaga, hariho amashusho y’abo bantu bahagaze imbere muri Perezidansi ya Repubulika ya Demukarasi ya Congo.

Baje kuhavanwa, ariko umutekano urakazwa kugira ngo ibintu bisubire mu buryo.

Biteganyijwe ko hari bube inama idasanzwe y’umutekano ikaza gukurikirwa n’itangazo rya Guverinoma rivuga kuri icyo kintu.

Amakuru ataremezwa n’urwego urwo ari rwo rwose avuga ko uwateguye igitero kivugwa ko cyari icyo guhirika Tshisekedi yari asanzwe aba muri Amerika.

TAGGED:AmasasuCongoCoupEtatfeaturedKamerheTshisekedi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Amafoto: Uko Imbogo Zasagariye Abaturage B’i Burera
Next Article Guverinoma Yavuze Impamvu Umukozi Wa Human Rights Watch Yangiwe Kwinjira Mu Rwanda
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Kagame Yaganiriye N’Abayobozi Ba EU K’Ubufatanye Mu Gukora Inkingo

Kagame Yibukije Abanyaburayi Akamaro Ko Gukorana Neza N’Abanyafurika

Gasabo: Arakekwaho Kwangiza Amapiloni Y’Amashanyarazi

Ab’i Rwamagana N’i Kigali Bagiye Kubona Andi Mazi Meza

Israel Na Hamas Basinye Icyiciro Kibanza Cy’Amasezerano Y’Amahoro Ya Trump

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Abanyarwandakazi Barangije Amasomo Ya Ofisiye Muri Polisi Ya Singapore

Rwanda: Bariga Guhunika Umusaruro Ngo Inzara Izacike

Israel N’U Rwanda Twanze Guheranwa N’Amateka Mabi- Ambasaderi Einat

U Rwanda Ruzakira Inama Y’Abaminisitiri B’Ububanyi N’amahanga Mu Bihugu Bivuga Igifaransa

Musanze: Umusore Na Nyina Bafatanywe Urumogi

You Might Also Like

Mu RwandaPolitiki

Ingabire Immaculée Wayoboraga Transparency Yatabarutse

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Bwa Mbere Ikilo Cy’Ikawa Y’u Rwanda Cyaguzwe $88.18

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

Bafatanywe Intsinga Za Metero 250 Bikekwa Ko Bibye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaRwiyemezamirimoUmutekano

Hamas Yasabye Israel Kuyiha Umurambo Wa Yahya Sinwar

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?