Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: DRC: Havutse Umutwe W’Inyeshyamba Bita Zaïre
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

DRC: Havutse Umutwe W’Inyeshyamba Bita Zaïre

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 04 January 2023 7:58 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Umwe mu miryango ya sosiyete sivile muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo ukorera muri Ituri watangaje ko  hadutse inyeshyamba ziyise Zaïre. Abazigize bashinjwa kuba inyuma y’urupfu rw’abantu 64 bishwe mu mezi make ashize ndetse no gukorana na M23.

Abenshi mu bo uriya mutwe ‘mushya’ uvugwaho ko wishe, bari abaturage b’i Walendu Watsi  na Tatsi muri Ituri.

Umuyobozi wa muryango wa Sosiyete sivile witwa l’Association LORI, uwo akaba ari  Célestin Tawara, yasabye Guverinoma ya Kinshasa gutangatanga uyu mutwe hakiri kare kugira ngo udakomeza kugwiza amaboko ugakora ishyano.

Uriya mutwe uravugwaho gukorera muri ITURI

Ni umutwe w’inyeshyamba utari mu yindi iherutse kwitabira ibiganiro byahuje ubuyobozi bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo biherutse kubera i Nairobi biyobowe na Uhuru Kenyatta.

Ni umutwe uvugwaho gukorana na M23

Tawara uyobora  Association LORI avuga ko amakuru ari muri kariya gace yemeza ko Umutwe Zaïre ukorana na M23.

Ati: “ Umutwe wa gisirikare witwa  Zaïre ufite andi mashami kandi urasabwa kwegera Guverinoma bakaganira ugakurikiza ibikubiye mu masezerani y’amahoro ya Nairobi. Hejuru ya  byose ariko, ugomba kureka gukomeza gukorana na M23.”

Uyu mutwe ushinjwa kandi kugaba ibitero ku wundi mutwe witwa CODECO kandi we wemeye gukurikiza ibikubiye mu masezerano ya Nairobi.

Ubuyobozi bw’ingabo za DRC buri muri kariya gace bwamaganye imitwe yose ya kinyeshyamba ishaka gusubiza inyuma intambwe imaze guterwa mu kugarura amahoro muri kiriya gihugu.

Umuvugizi w’ingabo za DRC zikorera muri kiriya gice witwa Lieutenant Jules Ngongo yavuze ko abarwanyi batazemera gushyira intwaro hasi ngo batange amahoro, bazagabwaho ibitero n’ingabo z’igihugu bakabiryozwa.7

Hagati aho ntacyo Umutwe Zaïre uratangaza kuri ibi ndetse na M23 ivugwaho gukorana nawo ntacyo irabivugaho.

TAGGED:CongoDRCfeaturedInyeshyambaM23NairobiUmutweZaire
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Abarusiya Bakomeye Bari Gupfa Mu Buryo Bw’Amayobera
Next Article Rwanda: Hari Impungenge Ko Amasaha Mashya Y’Akazi Azadindiza Serivisi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Kuki Ibibazo By’Ubufaransa Bizajegeza Uburayi Bwose

Gaza: Hamas Yasabye Abarwanyi 7,000 Gusubira Aho Ingabo Za Israel Zavuye

Mfite Impungenge Ko Ibyo Kwaka FDLR Intwaro Bizaba Amasigarakicaro- Dr Buchanan

Ingabo Za Amerika Zamaze Kugera Muri Israel

Makuza Ayoboye Indorerezi Za Afurika Yunze Ubumwe Mu Matora Yo Muri Cameroun

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Rwanda: Bariga Guhunika Umusaruro Ngo Inzara Izacike

U Rwanda Ruzakira Inama Y’Abaminisitiri B’Ububanyi N’amahanga Mu Bihugu Bivuga Igifaransa

Israel N’U Rwanda Twanze Guheranwa N’Amateka Mabi- Ambasaderi Einat

Musanze: Umusore Na Nyina Bafatanywe Urumogi

Hamas Yasabye Israel Kuyiha Umurambo Wa Yahya Sinwar

You Might Also Like

Mu mahangaUbubanyi n'Amahanga

DRC: Leta Yategetse FDLR Kwishyira Mu Maboko Y’Ingabo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUmutekano

Rwanda: Amagaraje Atujuje Ibisabwa Azafungwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Kagame Yaganiriye N’Abayobozi Ba EU K’Ubufatanye Mu Gukora Inkingo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Kagame Yibukije Abanyaburayi Akamaro Ko Gukorana Neza N’Abanyafurika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?