Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: DRC: Hemejwe Ko Kivu Y’Amajyaruguru Na Ituri Ziguma Mu Bihe Bidasanzwe
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

DRC: Hemejwe Ko Kivu Y’Amajyaruguru Na Ituri Ziguma Mu Bihe Bidasanzwe

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 17 May 2023 6:50 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Inteko ishinga amategeko y’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru yanzuye ku bwiganze ko iyi Ntara ikomeza kuyoborwa n’abasirikare, ikaguma mu bihe bidasanzwe bita état de siege.

Ibi bihe kandi bigomba gukomeza no mu Ntara ya Ituri.

Umudepite witwa André Ntambwe niwe watangije umushinga wo gutorera uriya mwanzuro.

Ntambwe yabwiye bagenzi be ko isuzuma ryakozwe kuri iyi ngingo mbere, ryerekanye ko ari ngombwa ko ziriya Ntara zikomeza kuba mu bihe bidasanzwe kuko umutekano wazo ukigerwa ku mashyi.

Minisitiri w’ubutabera witwa Rose Mutombo Kiesse yabwiye abagize Guverinoma ko n’ubwo Guverinoma yakoze uko ishoboye ngo igarure umutekano muri biriya bice, mu by’ukuri ibintu bikimeze nabi k’uburyo bikiri ngombwa ko abasirikare bakomeza kuyobora ziriya Ntara.

Kiesse ati: “ Twese turabizi neza ko ibi byemezo byafatiwe ziriya Ntara bitazahoraho iteka. Ni Imyanzuro y’agateganyo twafashe mu rwego rwo gutuma biriya bice bitekana. Icyakora murabizi ko bikirimo abanzi bacu. Ni yo mpamvu twatumije inama idasanzwe kugira ngo dusuzumire hamwe iby’iki kibazo turebe niba ibihe bidasanzwe bitakomeza kubahirizwa muri ziriya Ntara zitaratekana kugeza ubu”.

Minisitiri w’ubutabera Rose Mutombo Kiesse avuga ko impamvu zatanzwe haruguru zumvikana kandi buri wese ukunda DRC yumva  ishingiro ryazo.

Rose Kiesse Mutombo

Intara ya Ituri iri mu Majyaruguru y’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru. Ituri ikora kuri Uganda mu gihe agace kato ka Kivu y’Amajyaruguru ari ko gakora ku Rwanda.

Umurwa mukuru wa Kivu y’Amajyaruguru ni Goma.

TAGGED:DRCInyeshyambaIturiKivuMinisitiri
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Gasabo: Urukiko Rutegetse Ko Dubai N’Abo Bareganwa Bafungwa Iminsi 30 Y’Agateganyo
Next Article Muhire Kevin Yatumye CAF Ihana Amavubi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Israel Yoherereje Abatuye Gaza Inyandiko Zibasaba Guhunga Inzira Zikigendwa

Hari Icyo RSSB Isaba Abashaka Kuzahabwa RAMA

FERWAFA Yagennye Umubare Mushya W’Abanyamahanga Mu Ikipe Yitabiriye Shampiyona

Congo Yarenze Umurongo Utukura Ubwo Yavugaga Ko Dukora Jenoside- Amb.Urujeni

Ibyahoze Ari Ibiryabarezi Binagurwamo Ibikoresho By’Ingirakamaro

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Icyo Abazasiganwa Mu Irushanwa Ry’Isi Ry’Amagare Bavuga Ku Mihanda Y’u Rwanda

Groupe Kassav Niyo Izasusurutsa Abazita Ingagi Amazina

Twishimiye Drones Zitwara Abagenzi-Kagame Avuga Ku Ikoranabuhanga Mu By’Indege

Amerika Ikomeje Kureshya DRC Ku Byerekeye Amabuye Y’Agaciro

Mutwarasibo Yiyahuye Kubera Umugore We

You Might Also Like

Mu mahangaUmutekano

I Yeruzalemu Hagabwe Igitero Kica Batandatu Barimo Umugore Utwite

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Minisitiri W’Intebe W’Ubufaransa Ashobora Kweguzwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Ishyaka CCM Ryemeje Suluhu Nk’Umukandida Mu Matora Ya Perezida

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUmutekano

Igisasu Cy’Uburusiya Cyarashwe Ku Nyubako Ya Guverinoma Ya Ukraine 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?