DRC: Hemejwe Ko Kivu Y’Amajyaruguru Na Ituri Ziguma Mu Bihe Bidasanzwe

Inteko ishinga amategeko y’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru yanzuye ku bwiganze ko iyi Ntara ikomeza kuyoborwa n’abasirikare, ikaguma mu bihe bidasanzwe bita état de siege.

Ibi bihe kandi bigomba gukomeza no mu Ntara ya Ituri.

Umudepite witwa André Ntambwe niwe watangije umushinga wo gutorera uriya mwanzuro.

Ntambwe yabwiye bagenzi be ko isuzuma ryakozwe kuri iyi ngingo mbere, ryerekanye ko ari ngombwa ko ziriya Ntara zikomeza kuba mu bihe bidasanzwe kuko umutekano wazo ukigerwa ku mashyi.

- Advertisement -

Minisitiri w’ubutabera witwa Rose Mutombo Kiesse yabwiye abagize Guverinoma ko n’ubwo Guverinoma yakoze uko ishoboye ngo igarure umutekano muri biriya bice, mu by’ukuri ibintu bikimeze nabi k’uburyo bikiri ngombwa ko abasirikare bakomeza kuyobora ziriya Ntara.

Kiesse ati: “ Twese turabizi neza ko ibi byemezo byafatiwe ziriya Ntara bitazahoraho iteka. Ni Imyanzuro y’agateganyo twafashe mu rwego rwo gutuma biriya bice bitekana. Icyakora murabizi ko bikirimo abanzi bacu. Ni yo mpamvu twatumije inama idasanzwe kugira ngo dusuzumire hamwe iby’iki kibazo turebe niba ibihe bidasanzwe bitakomeza kubahirizwa muri ziriya Ntara zitaratekana kugeza ubu”.

Minisitiri w’ubutabera Rose Mutombo Kiesse avuga ko impamvu zatanzwe haruguru zumvikana kandi buri wese ukunda DRC yumva  ishingiro ryazo.

Rose Kiesse Mutombo

Intara ya Ituri iri mu Majyaruguru y’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru. Ituri ikora kuri Uganda mu gihe agace kato ka Kivu y’Amajyaruguru ari ko gakora ku Rwanda.

Umurwa mukuru wa Kivu y’Amajyaruguru ni Goma.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version