Mu rwego rwo kurema agatima abaturage, ubuyobozi bw’Intara ya Tshopo ari naho umujyi wa Kisangani uherereye bwateranyye bubasaba kudakurwa umutima n’amakuru y’uko M23 iri kubasatira.
Bwabasabye ahubwo guhaguruka bagahuza imbaraga bakazayikoma imbere.
Si ibyo gusa ahubwo, bwasabye urubyiruko gukorana n’ubuyobozi mu bya gisirikare rukubaka amatsinda azahangana n’abo barwanyi bamaze iminsi bashushubikanya ingabo z’iki gihugu muri Kivu zombi.
Guverineri w’Intara ya Tshopo, Mattheus Kanga Londimo, yibukije abari mu nama yaganiririwemo iby’iki kibazo, ko M23 itifuzwa mu gace batuyemo.
Londimo yabwiye abatuye Kisangani ko kunga ubumwe ari byo bizabafasha mu guhangana n’ababateye, ntibakurwe umutima n’iby’uko M23 iri kubasatira, ahubwo bagakomeza gukora ku buryo itazabona aho imenera.
Yabasabye kurenza ingohe ibivugirwa ku mbuga nkoranyambaga, ahubwo bagatega amatwi inama bahabwa n’abayobozi babo zirimo n’uburyo bwiza bwo guhangana n’abo barwanyi.