Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: DRC Iherutse Kugura Intwaro Zibura Uzigeza i Kinshasa
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

DRC Iherutse Kugura Intwaro Zibura Uzigeza i Kinshasa

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 15 November 2022 9:03 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Abanyarwanda baca umugani ngo ‘uwarose nabi burinda bucya.’ Mu gihe DRC iri ntambara n’Umutwe wa M23 utayoroheye, iherutse kugura intwaro uwari uzitwaye azizanye mu gihugu ageze hagati arisubira.

Ni ibiherutse kwemezwa na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’iki gihugu Bwana Christophe Lutundula mu kiganiro yahaye abanyamakuru.

Yagize ati: “Hari ibyabayeho ubu, haguzwe ibikoresho bya gisirikare, ndetse byari mu nzira biza ino (muri Congo), ariko bigeze mu nzira uwari ubitwaye aravuga ngo ‘oya’, ntabwo bishobora kujya muri Congo.”

Yavuze ko hari banki, abatwara ibintu, ndetse n’abakora intwaro batifuza kugirana amasezerano na Congo.

Lutundula avuga ko uwari ubatwaje ibikoresho yabihindutse ababwira ko ngo igihugu cyabo kiri ku rutonde rw’umukara.

Ngo  yarababwiye ati: “ Baravuga ngo muri ku rutonde rw’umukara (ntimwemerewe). Nta we ushaka kugirana ibibazo n’Umuryango w’Abibumbye.”

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa DRC Congo  akaba na Visi Minisitiri w’Intebe  Christophe Lutundula asanga ibikorerwa igihugu cye ari akarengane.

Yamaganye icyo yise ‘ikumirwa ku kugura intwaro ritagira aho ryanditse.’

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa DRC Congo akaba na Visi Minisitiri w’Intebe Christophe Lutundula

Ikinyamakuru Infos.cd kivuga ko Christophe Lutundula yasabye ko Akanama k’Umutekano ka UN gakwiye gukuraho icyemezo cy’uko abagurisha Congo intwaro bagomba kubimenyesha UN.

Ati “Ni akarengane kadakwiye kwemerwa. Ni ikumirwa (embargo) ridafite izina, ntabwo tubikeneye.”

Kuva mu mwaka wa 2008, Guverinoma ya Congo yari yakuriweho ibihano biyibuza kugura intwaro. Icyakora muri iki gihe ushaka kuyigurisha intwaro asabwa kubimenyesha Akanama ka UN gashinzwe umutekano ku isi.

TAGGED:CongoDRCfeaturedLutundulaUN. Intwaro
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Abakora Mu Mutekano Bari Guhugurwa Uko Ibiribwa N’Imiti Byabungabungirwa Ubuziranenge
Next Article Uhuru Kenyattta Yasuye Goma
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Congo: ADF Yishe Abantu 102

Croix Rouge Mu Guhangana N’Ingaruka Z’Imihindagurikire Y’Ikirere

U Rwanda Rushyigikiye Ko Palestine Yigenga Byuzuye

REMA Irakataje Mu Gupima Ubuziranenge Bw’Ibyuka Biva Mu Binyabiziga

Urubyiruko Rw’U Rwanda Ruriyahura Cyane-RBC

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Igisasu Cy’Uburusiya Cyarashwe Ku Nyubako Ya Guverinoma Ya Ukraine 

General Kabandana Yatabarutse

Rusizi: Meya Yasabye Abarimu Kureka Ubusinzi No Gutukana

Rwanda: Bidatinze Drones Zizageza Ibicuruzwa Mu Ngo

Ishyaka CCM Ryemeje Suluhu Nk’Umukandida Mu Matora Ya Perezida

You Might Also Like

Mu mahangaPolitikiUbutabera

Gusomera Kabila Byasubitswe, Hari Ibigiye Gusubirwamo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbubanyi n'Amahanga

Minisitiri w’Intebe Wa Qatar Arajya Kurega Israel Kuri Trump

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbutabera

Kabila Arasomerwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IbyamamareImyidagaduroMu Rwanda

Ibya Ariel Wayz Byajemo Gishegesha

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?