Umuyobozi Wa Polisi Yasezeranyije Kubaka Ikipe Y’Umupira W’Amaguru Ikomeye 

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’Igihugu CG Felix Namuhoranye yatangaje ko agiye kubaka Police FC itwara ibikombe kandi Ikomeye.

Ngo ntizarangwamo ruswa cyangwa ibindi birimo amafuti bijya bivugwa mu mupira w’amaguru mu Rwanda.

Yabigarutseho ku wa Mbere ubwo yakiraga abayobozi, abatoza n’abakinnyi ba Police FC, abashimira uburyo bitwaye mu Irushanwa ry’Igikombe cy’Intwari 2026, begukanye ku wa 1 Gashyantare, batsinze APR FC.

CG Namuhoranye Felix yavuze ko hari kubakwa ikipe ifite ubushobozi bwo guhatana mu Rwanda no mu mahanga kandi ko intsinzi ya Police FC igomba kuba yubakiye ku myitozo myiza no gukina neza.

Ati: “Polisi yahoze ishaka ikipe yegukana irushanwa nk’iri. Twiteguye rero kubatera ingabo mu bitugu, gufasha abatoza n’abatekinisiye bakorana na bo kugira ngo twubake iyi kipe ishobora guhangana n’indi iyo ari yo yose yaba hano no mu mahanga.”

Icyo yiyemeje ni uko ikipe agiye kubaka izaba ifite ubushobozi bwo gutsinda buzira amakemwa.

Police FC yarangije kandi imikino ibanza iri ku mwanya wa Kabiri n’amanota 34, irushwa inota rimwe na Al Hilal SC iri ku mwanya wa mbere.

Umukino wa mbere wo kwishyura uzayihuza AS Kigali tariki 08, Gashyantare, 2026.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version