Imirambo ine niyo imaze kuboneka y’abantu batwawe n’amazi y’imvura nyinshi yaguye Tariki 05, Kanama, 2025 mu Mujyi wa Beni mu Ntara ya Kivu ya Ruguru, abandi biganjemo abana bakaba bataboneka.
Icyo kiza cyageze henshi harimo n’ahitwa Rwangoma, gitikiza amatungo y’aho.
Umuturage w’aho witwa Jean-Paul Kapitula avuga ko iyo mvura yaguye ari nyinshi k’uburyo yatumye amazi y’inzuzi za Byahutu na Tuha azamuka arenga inkombe asandara mu baturage batuye hafi aho.
Amakuru atangazwa na Radio Okapi avuga ko iyo mvura yaje kwadukwamo inkuba zihitana umuntu umwe zitwika n’intsinga z’amashanyarazi.
Umuhate wo kubona abandi baba barahitanywe n’icyo kiza urakomeje k’ubufatanye bw’inzego z’umutekano n’iz’ubutabazi zo muri Kivu y’Amajyaruguru.
Abashinzwe Sosiyete Sivile bavuga ko ibyabaye ari ingaruka z’imikoreshereze mibi y’ibidukikije igendana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere.
Bavuga ko burya hari impfu abantu bashobora kwirinda zirimo imyuzure n’impanuka, bigakorwa binyuze ku bushake bwa buri wese bwo kumva ko kurinda ibidukikije ntawe ukwiye kubisiganya undi.
Abahanga bavuga ko iyo ikirere kitabungabunzwe, kigera aho kikereka abantu ko ari ba nyirakazihamagarira!