DRC: Indwara Itazwi Irica Abantu Umusubizo

Imibare ivuguruye itangwa n’inzego z’ubuzima muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo ivuga ko indwara indwara itaramenyekana iri kwica abantu umusubizo.

Ubu imaze kwica abantu 130 muri Porovensi ya Kwango kandi iriyongera cyane kuko mu minsi mike bavuye ku bantu 79 baba 130.

Mu midugudu itandukanye y’aka gace haravugwa benshi bicwa n’iyi ndwara irangwa ahanini n’ibicurane, guhinda umuriro n’ibindi.

Yadutse mu Majyepfo ashyira Uburengerazuba bw’icyo gihugu.

- Kwmamaza -

Kuri X, Minisiteri y’ubuzima ivuga ko iyo ndwara yamenyekanye guhera ku tariki 24 Ukwakira, 2024, benshi mu bo imaze kwica bakaba ari abana bafite hejuru y’imyaka 15.

BBC yari yabanje gutambutsa inkuru  ivuga ko abantu barenga 300 bamaze kuyandura, ikarangwa no guhinda umuriro, kurwara umutwe, kwimyira bya buri kanya no gukorora, kugira ibibazo byo guhumeka no kutagira amaraso ahagije mu mubiri.

Abakora ubutabazi boherejwe mu Ntara ya Kwango, mu karere k’ubuzima ka Panzi, aho iyo ndwara yibasiye, kugira ngo bite ku barwayi bakore n’ iperereza ku bwoko bw’iyo ndwara.

BBC yanditse ko umuyobozi wo mu muryango utari uwa Leta (sosiyete sivile) witwa Symphorien Manzanza, yabwiye Reuters(bakesha iyo nkuru) ko uko ibintu bimeze biteye impungenge kuko umubare w’abanduye ukomeje kwiyongera.

Yagize ati: “Panzi ni Akarere k’ubuzima ko mu cyaro, rero hari ikibazo cyo kuhageza imiti.”

Umukozi wo ku rwego rwo hejuru mu ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS) wo ku rwego rw’Afurika, yabwiye BBC ko bohereje “itsinda muri ako karere kitaruye gukusanya ibipimo byo gukoreraho amaperereza muri laboratwari [laboratoire].”

Abategetsi basabye abaturage gutuza no kuba maso.

Basabye abaturage gukaraba intoki bakoresheje amazi n’isabune, kwirinda kujya ahateraniye abantu benshi, no kwirinda gukora ku mirambo y’abapfuye mu gihe nta muganga uhari.

Repubulika ya Demukarasi ya Congo imaze igihe inahangana n’ikiza gikaze cya virusi y’ubushita bw’inkende (cyangwa ‘mpox’). Hagati ya Mutarama na Nyakanga uyu mwaka, abategetsi babaruye abantu hafi 14,500 banduye iyo virusi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version