Aho Dr. Mark Cyubahiro Bagabe avaniwe muri Guverinoma, hari inyandiko zabonetse zemeza ko yashyigikiye ko hagira ibigo byari bisanzwe bitubura imbuto bisenywa, bigahurizwa muri kimwe amakuru yemeza ko yagize uruhare mu gushinga.
Ibaruwa yanditswe Tariki 18, Ugushyingo, 2025 yasinywe na Mark Bagabe Cyubahiro ubwe, yanditswemo ko yari ashyigikiye ko hemezwa ko ikigo Seed Traders Association of Rwanda (STAR) ari cyo gihabwa Uburengerazuba bwo kwita ku by’imbuto hanyuma
Ikigo National Seed Association of Rwanda (NSAR) n’ikindi National Seed Consortium (NSC) bigasenyerwa mu kigo STAR.
Impamvu yatangaga kandi akavuga ko yemeranyijweho n’itsinda muri iyo baruwa bise Task Force yari iy’uko basanze ibyo bigo bihurijwe hamwe ari bwo byakora neza kuko kuhaba ari bibiri bituma habaho gutatanya imbaraga.
Taarifa Rwanda yamenye ko abagize STAR baje gukora Inteko rusange yabo ya mbere mu Ukwakira, 2025.
Ibi ariko ntibyashimishije abagize ikigo NSAR kuko bemeza ko icyo kigo kuva cyajyaho mu mwaka wa 2015 na nyuma y’aho gato ubwo cyabonaga ubuzima gatozi, cyakoraga neza mu gutuma u Rwanda rubona imbuto zitubuwe neza.
Abazi iby’uru rwego bavuga ko gusenya ibyo bigo byabaye ugukoma mu nkokora gahunda y’igihugu yo gutubura imbuto, ikintu igihugu cyashoyemo Miliyari nyinshi z’amafaranga y’u Rwanda.
Icyakora si ubwa mbere uru rwego ruvugwamo ibibazo nk’ibi ndetse byagarukaga no mu gukoresha amafaranga yarugenewe mu nyungu za bamwe, ubu bikaba bikoze kuri Dr. Mark Cyubahiro Bagabe.
Amakuru dufite yemeza ko icyatumye aba akuwe muri Guverinoma ari ikibazo cy’amafaranga yari agenewe ibyo gutubura imbuto yaba yarakoreshejwe ‘mu bundi buryo’, iyi ikaba ingingo abashinzwe umutekano n’iperereza bagicukumbura.
U Rwanda rwashyize amafaranga menshi muri iyo gahunda igamije kwihaza mu biribwa binyuze mu gutubura imbuto zihangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere.
Nk’ubu, mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2024/2025 Guverinoma yagennye nkunganire ya Miliyari Frw 10.6 y’abahinzi b’ingano, ibigori na soya kandi muri ayo mafaranga, agera kuri MiliyariF Frw 54.2 yagenewe gutubura imbuto no mu gukwiza ifumbire mu bahinzi.
Uyu muhati wari ushyigikiwe n’abafatanyabikorwa mu iterambere barimo AGRA yashyize muri uru rwego Miliyoni $10.8 guhera mu mwaka wa 2018.
Mu mwaka wa 2023, AGRA yatangije gahunda yo kuzamura ubwinshi n’ubwiza bw’imbuto zitubuwe, ikaba yari ifite agaciro ka Miliyoni $ 50.
Ibi kandi bimaze igihe byunganirana n’umuhati wa RAB wo gutubura imbuto zihangana n’indwara, uwo mushinga ukagira agaciro ka Miliyari Frw 1.3 iwutangwaho buri mwaka.
Ibi byose bihurijwe hamwe, byatumye mu mwaka wa 2022, u Rwanda rwihaza mu gutubura imbuto z’ibihingwa by’ingenzi rwahisemo guteza imbere.
Binyuze muri gahunda y’iterambere ry’ubuhinzi u Rwanda rwiyemeke kugeraho yiswe PSTA5, intego ni uko ijanisha ry’imbuto z’indobanure zitubuwe rizagera kuri 50% mu mwaka wa 2027 zivuye kuri 40% ririho muri uyu mwaka.
Impinduka Bagabe yashyize mu mikorere y’urwego rwo gutubura imbuto yafashwe nk’ije gukoma mu nkokora iyo gahunda y’ingenzi mu kuzamura umusaruro w’ubuhinzi.
Mu ibaruwa twavuze haruguru yasinye, Dr. Bagabe yageneye kopi ibigo bya RAB, RICA, Urwego rw’Abikorera n’ibigo mpuzamahanga mu by’ubuhinzi nka OECD, ISTA na AFSTA.
Tariki 01, Ukuboza 2021 nibwo Perezida Paul Kagame yavanye Dr. Bagabe mu nshingano amusimbuza Dr Telesphore Ndabamenye kandi Bagabe yajyananye n’uwari umubereye Umujyanama.
Guhererekanya ububasha hagati ya Bagabe na Ndabamenye biraba kuri uyu wa Mbere Tariki 08, Ukuboza.
Abo mu kigo NSAR birinze kugira byinshi batangaza ku ngingo igikorwaho iperereza.
Uko iminsi ihita ni ko hari ibindi bizamenyekana kuri iyi dosiye…