Abanyamulenge bifatanyije n’andi moko y’Ababembe, Abapfurero, Abashi n’abandi batuye i Minembwe muri Zone za Mwenga, Fizi na Uvira bavuga ko ingabo z’Uburundi ziri muri DRC zikora k’uburyo bicwa n’inzara.
Kubera iyo mpamvu, tariki 04, Ugishyingo, 2025 bakoze imyigaragambyo bamagana izo ngabo kuko zaje gukambika mu bice bari basanzwe bajya kuguriramo imiti, umunyu, isukari, isabune n’ibindi bakenera ngo baramuke.
Abayobozi b’ayo moko n’abandi bavuga rikijyana bavuga ko ibyo izo ngabo ziri gukora bibangamiye uburenganzira bw’ibanze bwa muntu, bikabateza inzara kandi ngo bisanzwe bihanwa n’amasezerano mpuzamahanga.
Mu kwigaragambya, bavuga ko ibikorwa by’ingabo z’Uburundi bimaze igihe bibakorerwa kuko ubu imyaka ibaye umunani.
Taarifa Rwanda yabonye kopi y’iri tangazo kandi hari aho rigira riti: ”Baricisha abaturage inzara kandi babigize nk’intwaro y’intambara igamije kuturimbura.”
Abaryanditse basaba ko ibyo bihindurwa, abaturage bakongera kwishyira bakizana mu gihugu cyabo, ntibatambamirwe n’ingabo z’abanyamahanga.
Basaba ko hashyirwaho icyo bise ‘Komisiyo idafite aho ibogamiye’ ishinzwe gukora ubugenzuzi.
Ikindi ni uko basaba ingabo z’Uburundi kubavira ku butaka zigataha
Basaba kandi ko hatangizwa iperereza ku byaha by’intambara n’ibyaha byibasiye inyokomuntu byakozwe n’Ingabo za Leta n’abo bafatanya (FNDB, FDLR ndetse na Wazalendo).
Itangazo ryabo ryibutsa amahanga ko mu myaka umunani ishize intambara yahitanye abantu benshi, isenya imidugudu 500, amashuri 134, amavuriro 41 kandi ikura mu byabo abaturage 3,200,000.
Amakuru Taarifa Rwanda ifite ariko itarashobora kugenzurira ishingiro avuga ko ingabo z’Uburundi ziri muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo zirenga ibihumbi 10.
Kugeza ubu ntacyo ingabo z’Uburundi ziratangaza kubivugwa n’Abanyamulenge n’abandi bazishinja kubicisha inzara.


