Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: DRC: Intambara Irakaze Mu Nkengero Za Sake
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

DRC: Intambara Irakaze Mu Nkengero Za Sake

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 23 February 2023 11:01 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Imirwano ikomeje guca ibintu hagati ya FARDC na M23. Kuri uyu wa Gatatu mu masaha y’umugoroba imirwano yari ikomeje guca  ibintu, M23 ishaka gufata agace ka Sake n’aho ingabo za DRC zishaka kuyikoma imbere.

Aho ruhinanye ni ahitwa Mushaki na Karuba muri Teritwari ya Masisi.

Abanyamakuru bakorera mu gace iri kuberamo bavuga ko amasasu aremeye yatumye abaturage bahunga berekeza i Goma mu Murwa mukuru w’Intara ya Kivu ya Ruguru.

Mu bahunga biganjemo abana kandi barahunga bagenda n’amaguru.

FARDC ikomeje kurasa mu duce tugenzurwa n’umutwe wa M23 kugira ngo ikumire ko inyeshyamba zifata agace ka Sake.

Ahandi ibintu bimeze nabi ni ahitwa kuri Antene no mu rusisiro rwa Nenero.

Imbuga zikoreshwa n’abari ku ruhande rw’inyeshyamba za M23 nazo zemeza iyi mirwano zikavuga ko yatangiye mu gitondo ku isaha ya saa kumi n’imwe.

Ngo ingabo za Leta ya Congo, FARDC n’abazifasha (FDRL-MAÏMAÏ-NYATURA-ACPLS-PARRECO-NDCRENOVE) n’abacanshuro bagabye igitero ahitwa Luhonga hafi ya Nenero no mu duce twa Mushaki, Ruvunda n’ahitwa Kingi.

M23 ivuga ko yafashe agace k’ubukerarugendo ka Mushaki na Karuba muri Teritwari ya Masisi.

Ku rundi ruhande, hari amakuru avuga ko ingabo za DRC ari zo zigenzura aka gace.

Imisozi ya Mushaki na Nenero ni ahantu h’ingenzi ku rugamba. Hafite ubutumburuke burebure k’uburyo hirengeye Sake.

Aha hantu niho habaye itsimbaniro hagati ya M2 n’ingabo za DRC.

TAGGED:CongofeaturedIntambaraM23Sake
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article CAF Yemeye Stade Ya Huye
Next Article Tour Du Rwanda: Umunya Afurika Y’Epfo Yegukanye Agace Ka Gatanu
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Israel Yoherereje Abatuye Gaza Inyandiko Zibasaba Guhunga Inzira Zikigendwa

Hari Icyo RSSB Isaba Abashaka Kuzahabwa RAMA

FERWAFA Yagennye Umubare Mushya W’Abanyamahanga Mu Ikipe Yitabiriye Shampiyona

Congo Yarenze Umurongo Utukura Ubwo Yavugaga Ko Dukora Jenoside- Amb.Urujeni

Ibyahoze Ari Ibiryabarezi Binagurwamo Ibikoresho By’Ingirakamaro

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Icyo Abazasiganwa Mu Irushanwa Ry’Isi Ry’Amagare Bavuga Ku Mihanda Y’u Rwanda

Groupe Kassav Niyo Izasusurutsa Abazita Ingagi Amazina

Twishimiye Drones Zitwara Abagenzi-Kagame Avuga Ku Ikoranabuhanga Mu By’Indege

Amerika Ikomeje Kureshya DRC Ku Byerekeye Amabuye Y’Agaciro

Mutwarasibo Yiyahuye Kubera Umugore We

You Might Also Like

IkoranabuhangaMu RwandaUbukungu

Asaba Ko Drones Nini Zazakoreshwa Mu Kubagezaho Intanga

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Harateganywa Visit Rwanda Muri Brazil

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUmutekano

I Yeruzalemu Hagabwe Igitero Kica Batandatu Barimo Umugore Utwite

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUmutekano

RIB Ibakurikiranyeho Gukoresha Telefoni Bagatekera Abandi Umutwe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?