Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: DRC Ivuga Ko Indege Yayo Ya Gisirikare Yaguye Mu Rwanda Yari Iy’Ubutasi
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

DRC Ivuga Ko Indege Yayo Ya Gisirikare Yaguye Mu Rwanda Yari Iy’Ubutasi

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 08 November 2022 6:08 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Itangazo rya Guverinoma ya Repubulika ya Demukarasi ya Congo rivuga ko indege y’intambara y’iki gihugu yaraye iguye i Rubavu yari iy’ubutasi kandi ngo nta bisausu yari itwaye.

Rivuga ko iriya ndege yaguye ku kibuga cy’indege cya Rubavu itabigennye, ko byayitunguye.

Ku rundi ruhande, DRC ivuga ko  yubaha ikirere cy’ibindi bihugu bityo ko itavogera icy’u Rwanda nkana.

DRC ivuga ko indege yayo yari iy’ubutasi bwa gisirikare

N’ubwo Kinshasa ivuga ityo, Kigali yo yayihaye gasopo iyisaba guhagarika ibyo yise ‘ubushotoranyi’.

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda wungirije Bwana Alain Mukularinda yabwiye RBA ko  atari ubwa mbere DRC yanduranya ku Rwanda kuko hari n’izindi nshuro yarashe k’ubutaka bwarwo.

Alain Mukuralinda

Ikindi kandi ngo hari n’imvugo zimaze iminsi zikoreshwa na bamwe mu baturage bayo zigaragaza urwango k’u Rwanda, ibyo byose bikaba ari uburyo bwo gushaka gukora u Rwanda mu jisho.

Ahagana saa saba z’amanywa nibwo Itangazo ry’Ibiro ry’Ibiro by’Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda ryasohotse ryamagana ibyo iriya ndege yakoze.

Ryavugaga ko  iriya ndege ari iyo mu bwoko bwa Sukhoi-25  kandi ngo yaramanutse gato yegera  ku kibuga cy’indege kiri i Rubavu.

Ni ibyo muri iryo tangazo bise ‘touched down.’

Iryo tangazo rivuga ko ntacyo ingabo z’u Rwanda zayitwaye ndetse yaje kongera iraguruka isubira muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo.

Indege Sukhoi Su-25 ngo yaguye i Rubavu itabiteganyije

Leta y’u Rwanda ariko irasaba iya Repubulika ya Demukarasi ya Congo kuzibukira ibyo kuvogera ikirere cyayo.

 

TAGGED:DRCfeaturedIndegeIntambaraRwandaUbutasi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Mu Mafoto: Abahinde Bo Mu Rwanda Batashye Ingoro Yabo Ya Mbere Yo Gusengeramo
Next Article Kwita Kuri Pariki Byagiriye Akamaro Abazituriye- Kagame Abwira Abitabiriye Inama Ku Bidukikije
1 Comment
  • Isma says:
    08 November 2022 at 3:05 pm

    Ariko ntaho ivuga ko indege yayo ari iyibutasi?? Nyabuneka soma
    Neza ntabwo iryo tangazo warisomye wenyine. Ahubwo bavuga ko indege yari non arme sinzi ko aribyo bivuga ubutasi.

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Undi Muyobozi Muri WASAC Yafunzwe

Gen Nkubito Yabwiye Abo Mu Burengerazuba Ko FDLR Idakwiye Kubahahamura

Abakoresha Amadovize Bishyurana Bitemewe Bagiye Gucika-BNR

Uburusiya Bwasutse Undi Muriro Kuri Ukraine

Iterambere Ryose Ribanzirizwa N’Umutekano-Nduhungirehe

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Afurika Yunze Ubumwe Igiye Gushyiraho Komisiyo Ku Masezerano Ya Kigali Na Kinshasa

Nduhungirehe Yitabiriye Inama Yiga Ku Bufatanye Bw’Ubuyapani N’Afurika

You Might Also Like

Mu RwandaUbutaberaUmutekano

Ruhango: Bakurikiranyweho Gutega Abantu Bakabaniga

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbucuruzi MpuzamahangaUbukungu

Uburundi Bugiye Gukoresha Amafaranga Y’Ubushinwa Mu Gutumiza Ibintu Hanze

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Afrobasket: Amakipe Y’U Rwanda Yatashye Amara Masa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Amerika Irashaka Gufasha DRC Guhashya Ruswa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?