Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: DRC: Kiliziya Gatulika Yamaganye Ibyo Guhindura Itegeko Nshinga
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahangaPolitiki

DRC: Kiliziya Gatulika Yamaganye Ibyo Guhindura Itegeko Nshinga

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 29 October 2024 11:02 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Mgr Nshole Donatien
SHARE

Inama nkuru ya Kiliziya Gatulika muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo-La Conférence épiscopale nationale du Congo,CENCO mu magambo ahinnye y’Igifaransa- yatangaje ko idashyigikiye ibyo guhindura Itegeko nshinga mu buryo ubwo ari bwo bwose.

Umunyamabanga mukuru wayo witwa Monseigneur Donatien Nshole avuga ko guhindura ingingo iyo ari yo yose y’iri tegeko byashyira igihugu mu kaga.

Yabwiye Radio Okapi ko Inama avugira, isaba abaturage ba DRC guhagurukira icya rimwe bakamagana uwo mushinga kuko ari mubi.

Ati: “Ni umushinga wa Politiki ariko twe nka Kiliziya na Sosiyete sivile, dusanga udakwiye mu gihe nk’iki. Ni ikibazo ku ruhande urwo ari rwo rwose umunyapolitiki yabibonamo”.

Uyu muyobozi muri Kiliziya gatulika muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo avuga ko guhindura Itegeko Nshinga ari ikibazo mu rwego rw’umutekano kuko ibyo kurihindura atari ubwa mbere byamaganwe.

Yemeza ko ari ikibazo kimaze imyaka 10 kandi ko kuva impaka zatangira kuri iyi ngingo abantu batahwemye kwamagana iby’uko iryo tegeko ryahindurwa.

Kuri we, guhindura Itegeko Nshinga rya DRC byakurura ibibazo kurusha uko byabitangaho igisubizo.

Ndetse ngo ubwo icyo gitekerezo cyatangwaga bwa mbere,  Felix Tshisekedi uyobora DRC muri iki gihe, yatangaje ko ikibazo ‘atari’ Itegeko Nshinga ahubwo ‘ari’ imibereho mibi y’abaturage.

Musenyeri Nshole avuga ko uhereye igihe yabivugiye ukareba n’uko ibintu byifashe muri iki gihe usanga nta cyahindutse ngo ubuzima bw’abaturage bube bwiza, akemeza ko bwarushijeho kuzamba.

Yabwiye umunyamakuru wa Radio Okapi witwa Grâce Amzati ko uretse ubukene buri mu baturage muri rusange, no hirya no hino uhasanga abigaragambya bamagana ibyo bita ko Leta yabo idakora neza.

Asanga igihe iryo tegeko rizaba rigiye guhindurwa, ritazabura abaryitambika bigatuma hari abandi bahagwa.

Kuba mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo hamaze igihe intambara, ikaba igiye kwiyongeraho imidugararo ishobora kuzakururwa no guhindura iryo tegeko kandi hari abatabishaka, Mgr Nshole asanga bizatuma igihugu gihuhuka[mu rwego rw’umutekano].

Musenyeri Donatien Nshole avuga ko aramutse ahuye na Perezida wa Repubulika yamusaba kwegera abarebwa n’iyi ngingo bakabiganiraho.

Kuri we, iyi ni ingingo ikwiye kuganirwaho birambuye kugira ngo hatazagira uwo ibangamira bigatuma igihugu kirushaho kwakamo umuriro.

Indi wasoma:

Ishyaka Rya Tshisekedi Riravugwamo Amacakubiri Akomeye

TAGGED:featuredGatulikaItegekoKiliziyaMusenyeriNshingaTshisekedi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Habonetse Amafaranga Yo Kubaka Urugomero Rwa Rukarara VI
Next Article Le Journal Intime: Ikayi Y’Ingirakamaro Buri Wese Akwiye Kugira
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Uko Umukino Wa APR Na Dynamos Wagenze

Burera Ikomeje Kuba Icyambu Kinini Cy’ Ibiyobyabwenge

Undi Mugore Yafatanywe Urumogi

Miliyoni Frw 464 Z’Ishimwe Zahawe Abatse EBM

Babona Bate Inkuru Zibakorwaho?

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Nyanza: Umugore Yishe Umugabo We

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Haravugwa Umwuka Mubi Hagati Ya Israel Na Qatar 

You Might Also Like

Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUbukungu

Rubavu: Abafite Ubumuga Basaba M23 Kubakomorera Ku Bicuruzwa Byose Bijya i Goma

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUmutekano

DRC: Intara Ya Ituri Iri Kuberamo Imirwano Ikomeye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbukungu

Minisitiri W’Intebe Yasuye Icyanya Cy’Inganda Cya Musanze

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbukungu

P.M Nsengiyumva Asaba Urubyiruko Kudata Umwanya Mu Biciriritse

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?