DRC: Kiliziya Gatulika Yamaganye Ibyo Guhindura Itegeko Nshinga

Mgr Nshole Donatien

Inama nkuru ya Kiliziya Gatulika muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo-La Conférence épiscopale nationale du Congo,CENCO mu magambo ahinnye y’Igifaransa- yatangaje ko idashyigikiye ibyo guhindura Itegeko nshinga mu buryo ubwo ari bwo bwose.

Umunyamabanga mukuru wayo witwa Monseigneur Donatien Nshole avuga ko guhindura ingingo iyo ari yo yose y’iri tegeko byashyira igihugu mu kaga.

Yabwiye Radio Okapi ko Inama avugira, isaba abaturage ba DRC guhagurukira icya rimwe bakamagana uwo mushinga kuko ari mubi.

Ati: “Ni umushinga wa Politiki ariko twe nka Kiliziya na Sosiyete sivile, dusanga udakwiye mu gihe nk’iki. Ni ikibazo ku ruhande urwo ari rwo rwose umunyapolitiki yabibonamo”.

- Kwmamaza -

Uyu muyobozi muri Kiliziya gatulika muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo avuga ko guhindura Itegeko Nshinga ari ikibazo mu rwego rw’umutekano kuko ibyo kurihindura atari ubwa mbere byamaganwe.

Yemeza ko ari ikibazo kimaze imyaka 10 kandi ko kuva impaka zatangira kuri iyi ngingo abantu batahwemye kwamagana iby’uko iryo tegeko ryahindurwa.

Kuri we, guhindura Itegeko Nshinga rya DRC byakurura ibibazo kurusha uko byabitangaho igisubizo.

Ndetse ngo ubwo icyo gitekerezo cyatangwaga bwa mbere,  Felix Tshisekedi uyobora DRC muri iki gihe, yatangaje ko ikibazo ‘atari’ Itegeko Nshinga ahubwo ‘ari’ imibereho mibi y’abaturage.

Musenyeri Nshole avuga ko uhereye igihe yabivugiye ukareba n’uko ibintu byifashe muri iki gihe usanga nta cyahindutse ngo ubuzima bw’abaturage bube bwiza, akemeza ko bwarushijeho kuzamba.

Yabwiye umunyamakuru wa Radio Okapi witwa Grâce Amzati ko uretse ubukene buri mu baturage muri rusange, no hirya no hino uhasanga abigaragambya bamagana ibyo bita ko Leta yabo idakora neza.

Asanga igihe iryo tegeko rizaba rigiye guhindurwa, ritazabura abaryitambika bigatuma hari abandi bahagwa.

Kuba mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo hamaze igihe intambara, ikaba igiye kwiyongeraho imidugararo ishobora kuzakururwa no guhindura iryo tegeko kandi hari abatabishaka, Mgr Nshole asanga bizatuma igihugu gihuhuka[mu rwego rw’umutekano].

Musenyeri Donatien Nshole avuga ko aramutse ahuye na Perezida wa Repubulika yamusaba kwegera abarebwa n’iyi ngingo bakabiganiraho.

Kuri we, iyi ni ingingo ikwiye kuganirwaho birambuye kugira ngo hatazagira uwo ibangamira bigatuma igihugu kirushaho kwakamo umuriro.

Indi wasoma:

Ishyaka Rya Tshisekedi Riravugwamo Amacakubiri Akomeye

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version