Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: DRC: Leta Ihangayikishijwe N’Indwara Ikomeje Kwica Abaturage
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahangaUbuzima

DRC: Leta Ihangayikishijwe N’Indwara Ikomeje Kwica Abaturage

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 07 December 2024 7:50 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Minisitiri w’ubuzima Samuel Roger Kamba Mulamba
SHARE

Minisitiri w’ubuzima Samuel Roger Kamba Mulamba avuga ko ubuyobozi buri gucungira hafi ubwiyongere bw’indwara ‘itazwi’ imaze iminsi iri ahitwa Panzi, imaze kwica abarenga 100 mu gihe gito.

Nk’ubu hari abantu 25 baherutse gupfira muri kariya gace mu masaha make ashize.

Kamba Mulamba avuga ko n’ubwo ibintu ari uko byifashe, ku rundi ruhande, Leta iri gucungira hafi kandi ko  ‘bitakwemezwa’ ko abapfa bose bazira iriya ndwara.

Yavuze ko hari ibipimo biherutse koherezwa mu nzu z’ubushakashatsi kugira ngo hasuzumwe icyise abo bantu, harebwa nibo bose bazira iyo ndwara itaramenywa izina n’ikiyitera.

Ku rundi ruhande, Leta ivuga ko iri gufata ibipimo hirya no hino mu baturage kandi hakabaho n’ubukangurambaga bwo kugira isuku n’izindi ngamba z’isuku.

Ibimenyetso by’iyi ndwara birimo ibicurane bikomeye, umuriro, kubura amaraso ahagije, kubabara umutwe n’ibindi.

Abana nibo bibasiwe nayo kandi izahaza kandi igahitana abafite imyaka itanu, kandi ifite ubukana bwa 40% bwo kuzahaza abo yafashe bose.

Kuri X, Minisiteri y’ubuzima iherutse kuvuga ko iyo ndwara yamenyekanye guhera ku tariki 24 Ukwakira, 2024, benshi mu bo imaze kwica bakaba ari abana.

Repubulika ya Demukarasi ya Congo imaze igihe ihangana n’ikiza  cya virusi y’ubushita bw’inkende (cyangwa ‘mpox’).

Hagati ya Mutarama na Nyakanga uyu mwaka, abategetsi babaruye abantu hafi 14,500 banduye iyo virusi.

Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Nyabihu: Mu Nzego Z’Ibanze Barasabwa Kudahishira Abahohotera Abana
Next Article Espagne Yanze Gufasha Amerika Guha Israel Intwaro
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abanyarwanda Benshi Batanga Ruswa Ngo Ibintu Byabo Byihute- Transparency Rwanda

Burundi: Ubukene Butuma Abangavu Bata Ishuri Kubera Isuku Nke Mu Gihe Cy’Imihango

Abanyarwanda Baba Mu Burayi Bibukijwe Gukomeza Gukorana Na BK

Gakenke: Polisi Na RDF Bateye Ibiti 2000 Bivangwa N’Imyaka

Alexis Dusabe Azakoresha Igitaramo Azashimiramo Imana Aho Imugejeje

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Ikipe Y’u Rwanda Ya Basketball Yakubiswe Incuro Ku Mukino Wa Mbere Ugana Ku Gikombe Cy’Isi

Tshisekedi Hari Ibyo Avuga Ko Atazasinyira i Washington

Ofisiye Ba Israel Bategetswe Gukoresha Mu Kazi iPhones Gusa 

Guinea-Bissau: Perezida Umaro Sissoco Embaló Yahiritswe K’Ubutegetsi

PM Nsengiyumva Ashima Ko Ubukucuzi Bw’Amabuye Y’Agaciro Bwahaye Akazi Abantu 92,000

You Might Also Like

Mu mahanga

Putin Arahura N’Umujyanama Wa Trump Bongere Kuganira Kuri Ukraine

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Indonesia: 500 Bishwe N’Imyuzure, Abarokotse Kubona Icyo Kurya Ni Ingorabahizi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ubuzima

Mu Rwanda Kurwara Amenyo Ni Ikibazo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Inganda Z’Intwaro Zungutse 5.9% Kubera Intambara Ya Ukraine N’Iya Gaza

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?