Mu ifasi ya Nyamilima muri Teritwari ya Rutshuru muri Kivu y’Amajyaruguru hubuye imirwano hagati ya M23 n’abagize Wazalendo uyu ukaba umutwe w’urubyiruko rukarana n’ingabo za DRC.
Radio Okapi ivuga ko intego ya M23 ari ugufata agace ka Ishasha gaturanye na Uganda ahitwa Nyakakoma hafi y’ikiyaga cya Edouard.
Ababibonye bavuga ko ahagana saa yine z’amanywa kuri iki Cyumweru ari bwo imirwano yadutse hagati y’izo mpande zombi, M23 ikarwana ishaka gusunika abo muri Wazalendo ngo ibavane ahitwa Busanze ikomeze ibatsinsure kugeza bavuye mu Mujyi ufite icyo uvuze mu bucuruzi n’umutekano witwa Nyamilima.
Uyu mujyi uri mu bilometero bine uvuye muri Busanza aho aba Wazalendo bakambitse.
Ku rundi ruhande bivugwa ko abarwanyi ba M23 batashoboye gutsinsura aba Wazalendo kuko aba babonye ababakubita ingabo mu bitugu bashobora bityo bashobora kwihagararaho.
Ku rundi ruhande, M23 yamaze kwigarurira ibice byinshi by’ahitwa Binza, ikaba ishaka ko na Nyimilima na Ishasha yose iyigarurira.
Mu gihe ibi bimeze gutyo, andi makuru avuga ko hari abaturage bo muri Ishasha bamaze guhungira muri Uganda banga kuzagirwaho ingaruka n’imirwano iremereye ishobora kuzaduka hagati ya Wazalendo na M23 ndetse n’ingabo za DRC.
Kugeza ubu 10% by’abatuye muri Ishasha bamaze kuhava bahungira muri Uganda nk’uko Radio Okapi yabyanditse.
Mu bahunze harimo n’abapolisi, abasirikare n’abashinzwe ubutasi bwa DRC.
Hagati aho twabibutsa ko M23 imaze imyaka irenga ibiri ifashe umujyi wa Bunagana, uyu nawo ukaba uturiye Uganda.