Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: DRC: Minisitiri W’Ubutabera Yavuye Ku Izima Yitaba Urukiko
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahangaUbutabera

DRC: Minisitiri W’Ubutabera Yavuye Ku Izima Yitaba Urukiko

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 07 June 2025 1:40 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Constant Mutamba.
SHARE

Ku nshuro ya kabiri nyuma yo kuva ku izima, Minisitiri w’ubutabera muri Guverinoma ya Repubulika ya Demukarasi ya Congo, Constant Mutamba, yongeye kwitaba ubutabera, abazwa iby’inyerezwa rya Miliyoni $19 zari zigenewe kubaka gereza ya Kisangani zikaburirwa irengero.

Kuri uyu wa Gatanu tariki 06, Kamena, 2025 nibwo yageze mu Biro by’Umushinjacyaha mukuru aherekejwe n’abari baje kumushyigikira, bari mu bemeza ko abeshyerwa.

Bakigera ku Biro by’umushinjacyaha, bahise bakwizwa imishwaro na Polisi yabarashe ibyuka biryani mu maso.

Umushinjacyaha mukuru witwa Sylvain Kalwila niwe wahase Mutamba ibibazo amubaza iby’irengero ry’ayo madolari, bivugwa ko yarigishijwe bitewe n’imitangire idahwitse y’isoko ryo kubaka iriya gereza.

Radio Okapi ivuga ko kubaza Constant Mutamba byamaze amasaha umunani.

Ibazwa rye rije nyuma y’uko Inteko ishinga amategeko yemereye ubutabera gutangira kubaza Mutamba iby’ayo mafaranga.

Ni icyemezo cyafashwe tariki 29, Gicurasi, byemejwe n’Inteko ishinga amategeko ya Repubulika ya Demukarasi ya Congo iyoborwa na Vital Kamerhe.

Ku wa Mbere Tariki 09, Kamena, 2025 nibwo ibazwa rizakomeza ku nshuro ya gatatu.

Ibizava mu ibazwa rya Minisitiri Constant Mutamba nibyo bizagena ikizakurikiraho mu iperereza ku irengero ry’ariya madolari menshi.

Nibigaragara ko nta ruhare na mba Mutamba yabigezemo, dosiye izashyingurwa burundu, ariko nibigaragara ko hari uruhare runaka yabigezemo, Ubushinjacyaha bukuru buzasaba Inteko ishinga amategeko uburenganzira bwo kumukirikirana ku rwego rwisumbuyeho.

Mutamba ni umunyapolitiki ukomoka ahitwa Lomami muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo akaba afite imyaka 37 y’amavuko.

Ibyo ubushinjacyaha bumurega, yabihakanye kenshi, akemeza ko ikigamijwe ari ukumusiga ibara kandi arengana.

Mu mpera za Gicurasi, Mutamba yari yatumijwe n’Umushinjacyaha mukuru, amusubiza ko adashobora kumutumiza ngo yisobanure mu gihe nawe[uwo mushinjacyaha] hari ibyo akekwaho mu nkiko.

Icyo gihe Minisitiri Constant Mutamba yabwiye Radio Okapi ati: “Mubwire Umushinjacyaha w’urwo rukiko ko atazigera na rimwe ambona imbere ye nisobanura. We ubwe hari amakosa akomeye yakoze bityo rero nta burenganzira afite bwo gutumiza Minisitiri w’ubutabera ngo amwitabe, agire icyo yisobanura. Niteguye kutamwitaba ndetse no kuzahangana n’ingaruka bizateza”.

Mutamba avuga ko ibiri gukorwa n’uriya mushinjacyaha biri mu rwego rwo kumusiga icyasha no kumusebya kandi ari Umuyobozi wa Minisiteri iri mu zikomeye mu gihugu.

TAGGED:featuredGerezaMutambaRuswaUbushinjacyahaUbutaberaUrukiko
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Gatsibo: Nyina Yapfuye Akimubyara,… Umwana Wakuriye Mu Bibazo Yimwa Amata
Next Article Abashoramari Bo Muri Israel Barashaka Kurushaho Gushora Mu Rwanda
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Israel Yoherereje Abatuye Gaza Inyandiko Zibasaba Guhunga Inzira Zikigendwa

Hari Icyo RSSB Isaba Abashaka Kuzahabwa RAMA

FERWAFA Yagennye Umubare Mushya W’Abanyamahanga Mu Ikipe Yitabiriye Shampiyona

Congo Yarenze Umurongo Utukura Ubwo Yavugaga Ko Dukora Jenoside- Amb.Urujeni

Ibyahoze Ari Ibiryabarezi Binagurwamo Ibikoresho By’Ingirakamaro

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Icyo Abazasiganwa Mu Irushanwa Ry’Isi Ry’Amagare Bavuga Ku Mihanda Y’u Rwanda

Groupe Kassav Niyo Izasusurutsa Abazita Ingagi Amazina

Twishimiye Drones Zitwara Abagenzi-Kagame Avuga Ku Ikoranabuhanga Mu By’Indege

Amerika Ikomeje Kureshya DRC Ku Byerekeye Amabuye Y’Agaciro

Mutwarasibo Yiyahuye Kubera Umugore We

You Might Also Like

IkoranabuhangaMu RwandaUbukungu

Asaba Ko Drones Nini Zazakoreshwa Mu Kubagezaho Intanga

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Harateganywa Visit Rwanda Muri Brazil

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUmutekano

I Yeruzalemu Hagabwe Igitero Kica Batandatu Barimo Umugore Utwite

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUmutekano

RIB Ibakurikiranyeho Gukoresha Telefoni Bagatekera Abandi Umutwe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?