Constant Mutamba wari Minisitiri w’ubutabera yagejeje kuri Perezida Tshisekedi ibaruwa y’ubwegure kandi bwemewe.
Bibaye mu gihe hashize iminsi avugwa muri ruswa ya Miliyoni $19 yari agenewe kubaka gereza ya Kisangani.
Iyi dosiye kandi yagize uburemere aho Inteko ishinga amategeko ya DRC yemereye Ubushinjacyaha gutangira gukurikirana Minisitiri w’ubutebera, wari warabanje kuvuga ko nta burenganzira Ubushinjacyaha bufite bwo kumukurikirana.
Mbere kandi Mutamba yahamagawe kenshi asabwa ibisobanuro kuri ibyo birego nyuma Umushinjacyaha mukuru witwa Firmin Mvonde atangaza ko ibisobanuro bya Minisitiri ahubwo byerekanye ko ibyo akekwaho bifite ishingiro byanze bikunze.
Ubwegure bwa Mutamba bugendanye n’ibiteganywa mu Itegeko Nshinga rya DRC by’uko igihe cyose hari umuntu wo muri Guverinoma ukekwaho ibyaha aba agomba kwegura kugira inshingano ze zitabangamira iperereza ry’ubutabera.
Biteganywa mu ngingo ya 166 y’Itegeko Nshinga rya Repubulika ya Demukarasi ya Congo.