Imibare ngarukacyumweru y’Ikigo cy’igihugu gishinzwe kohereza hanze ibikomoka ku buhinzi, NAEB, ivuga ko ibihugu bya mbere u Rwanda rwoherejemo imboga n’imbuto ndetse n’indabo mu minsi irindwi ishize, Repubulika ya Demukarasi ya Congo iri mu bya mbere.
Ni inkuru yerekana ko ubucuruzi hagati ya Kigali na Kinshasa bugikorwa n’ubwo hari ibirego bya Repubulika ya Demukarasi ya Congo ishinja u Rwanda gufasha abayirwanya.
Umusaruro wose w’imbuto, imboga n’indabo u Rwanda rwohereje hanze mu minsi irindwi ishize ungana na Toni 746.3 , ukaba wararwinjirije $ 864,872.
Ibihugu byaguze uriya musaruro ni Repubulika ya Demukarasi ya Congo, u Buholandi, u Bwongereza na Leta zunze ubumwe z’Abarabu.
Data of #Rwanda-n horticultural (fruits, vegetables & flowers) exports for last week:
➡️ Export volumes: 746.3MT
➡️ Export revenues: USD864,872
➡️ Main countries of destination: DRC, the Netherlands, the United Kingdom, and the United Arab Emirates.#Rwandafresh pic.twitter.com/5y7MqrGOff— Rwanda Horticulture Brand (@Rwandafresh) July 4, 2022
Icyayi u Rwanda rwohereje hanze mu minsi irindwi ishize kingana na Toni 567.8, kikagira agaciro ka $1,460,243.
Ibihugu byaguze icyayi cy’u Rwanda kinshi ni Pakistan, Misiri, Kazakhstan n’u Bwongereza.
Data for #Rwanda-n tea exports for last week:
➡️ Export volumes: 567.8MT
➡️ Export revenues: USD1,460,243
➡️ Main countries of destinations: Pakistan, Egypt, Kazakhstan, and the United Kingdom.#RwandaTea#ANaturalReawakening pic.twitter.com/VXwjbF3SWZ— Rwanda Tea (@RwandaTea) July 4, 2022
Ikawa y’u Rwanda nicyo gihingwa rwoherereje mu mahanga kirwinjiriza amadolari menshi kurusha ibindi bihingwa.
Toni 532.6 z’ikawa u Rwanda rwoherereje amahanga zarwinjirije $ 3,126,877 ni ukuvuga akubye hafi kabiri amafaranga yose icyayi kinjije mu minsi irindwi ishize.
Data of #Rwanda-n coffee exports for last week:
➡️ Export volumes: 532.6MT
➡️ Export revenues: USD3,126,877
➡️ Average Price: USD5.8/Kg
➡️ Main countries of destination: UK, France, the Netherlands, and Russia.#RwandaCoffee#ASecondSunrise pic.twitter.com/6JHhvnwy4L— Rwanda Coffee (@Rwanda_Coffee) July 4, 2022