Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: DRC: Muri Ituri Hadutse Inyeshyamba Zitwa Zaїre
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahangaUmutekano

DRC: Muri Ituri Hadutse Inyeshyamba Zitwa Zaїre

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 01 July 2025 7:57 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Aba barwanyi bagize umutwe witwa Zaïre, izina ryahoze ari irya DRC.
SHARE

Repubulika ya Demukarasi ya Congo ntisiba kuvukamo imitwe y’inyeshyamba ifite amazina atangaje kandi ikorera abaturage ibya mfura mbi. Ubu hadutse uwitwa Zaïre, uvugwaho kwica abantu ukoresheje imihoro.

Mu minsi ibiri ishize, abawugize bicishije imihoro abantu babiri b’ahitwa Masumbuko muri Teritwari ya Djugu mu Ntara ya Ituri.

Izina Zaїre ryahoze ryitwa iki gihugu mbere y’uko Laurent- Desiré Kabila arihindura akacyita Repubulika ya Demukarasi ya Congo.

Kiswe Zaїre guhera mu mwaka wa 1971 kugeza mu mwaka wa 1997.

Ubwicanyi buherutse gukorwa n’abagize uriya mutwe bwakuye abantu umutima, butuma batangira kwibaza niba buzagarukira aho gusa.

Abagize umutwe w’izi nyeshyamba bibasira cyane abagize undi bahanganye witwa CODECO.

Mu gitondo cyo ku italiki 30, Kamena, 2025 nibwo abo bantu bazindukiye mu gace abo muri CODECO bakoreramo batema umwana w’umunyeshuri n’undi mugabo wari ushinzwe gukusanya imisoro barabica.

Ababibonye bahise bayabangira ingata, barahunga.

Igikuba cyaracitse, abayobozi ba CODECO batumiza inama y’igitaraganya ngo bigire hamwe uko barinda abaturage abo bagizi ba nabi kandi mu nkengero z’aho byabereye humvikanye amasasu, byose birushaho gukura umutima abaturage.

Byabaye ngombwa ko MONUSCO yohereza yo abasirikare benshi ngo bacunge imihanda ituriye umuhanda Largu-Masumbuko.

Hari gukorwa ibishoboka ngo umutuzo ugaruke, icyakora abahatuye bo baracyagaragaza ubwoba mu mikorere yabo kuko nta rujya n’uruza rufatika ruri kuba muri ako gace.

Abarwanyi bo muri CODECO nabo baherutse kwica abantu 11 bari bituye ahitwa Djangi muri teritwari ya  Djugu.

TAGGED:CODECOImihoroIntambaraInyeshyambaUbwicanyiUmutweZaire
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Abanyarwanda Batunze Nomero Ya 078830…Baraburirwa
Next Article Abana 220,000 Biganjemo Abakobwa Bari Gukorerwa Isuzumabumenyi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Urubyiruko Rw’U Rwanda Ruriyahura Cyane-RBC

Gusomera Kabila Byasubitswe, Hari Ibigiye Gusubirwamo

Minisitiri w’Intebe Wa Qatar Arajya Kurega Israel Kuri Trump

Polisi Irashakisha Abantu Bahohoteye Umugore Bikomeye

Kabila Arasomerwa

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Mutwarasibo Yiyahuye Kubera Umugore We

Hari Ubwoba Bw’Intambara Ya Amerika Na Venezuela 

Ebola Yagarutse Muri DRC

Ab’i Musanze Bibukijwe Akamaro Ingagi Zibafitiye

Rwanda: Ibiciro By’Ibikomoka Kuri Petelori Byazamutse

You Might Also Like

Mu RwandaUmutekano

Nyamasheke: Abageni Bwari Bucye Basezerana Bakubiswe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

Rulindo: Yafatanywe Ayo Kwishyura Abacukura Amabuye Mu Buryo Butemewe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Qatar Irashaka Kurega Netanyahu 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Inshuti Ya Trump Yishwe 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?