Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: DRC: Ubuyobozi Bwategetse Ko Nta Bwato Buto Bwongera Guca Mu Kivu
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahangaUmutekano

DRC: Ubuyobozi Bwategetse Ko Nta Bwato Buto Bwongera Guca Mu Kivu

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 23 January 2025 7:17 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Ikiyaga cya Kivu ukirebeye i Rusizi(Ifoto@RDB)
SHARE

Ubuyobozi  bw’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru bwabujije abarobyi n’abasare basanzwe bakorera mu mazi y’ikiyaga cya Kivu hagati ya Goma na Bukavu kongera gusubira muri iki kiyaga.

Le Général-Major Peter Cirimwami uyobora iyi Ntara yavuze ko uyu mwanzuro ugamije kurinda abaturage be kubera ko M23 iri mu bice byose bikikije Umujyi wa Goma byegereye iki kiyaga.

Itangazo Cirimwami yasohoye kuri uyu wa Gatatu tariki 22, Mutarama, 2025  rivuga ko abasare n’abarobyi bose bakoresha ubwato buto haba ku manywa cyangwa mu ijoro batemerewe kongera gusubira mu mazi ya kiriya kiyaga kugeza hasohotse andi mabwiriza.

Iryo tangazo riragira riti: “ Turamenyesha abantu bose batuye Intara ya Kivu ko kubera uburyo umutekano umeze nabi mu nkengero za Goma bitewe n’u Rwanda rufasha M23/AFC bakaba bugarije ikiyaga cya Kivu, abantu bose babujijwe gukoresha ubwato buto buca muri iki kiyaga haba ku manywa cyangwa mu ijoro. Ni icyemezo kireba Kivu y’Amajyepfo na Kivu y’Amajyaruguru kikazubahirizwa kugeza hasohotse andi mabwiriza”.

Le Général-Major Peter Cirimwami( Ifoto yafatiwe muri Video ya YouTube)

Ubuyobozi bw’iyi Ntara bwategetse Polisi n’ingabo kugenzura ko ayo mabwiriza yubahirizwa uko ari kandi bwibutsa abantu bose bazayarengaho ko amategeko azabakurikirana.

TAGGED:AbarobyiAbasarefeaturedIkiyagaIngaboIntambaraKivuM23UbuyoboziUbwato
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Kagame Yageze Muri Turikiya Kuganira Na Mugenzi We
Next Article U Rwanda Rwiyemeje Gukomeza Kubana Neza Na Amerika Ya Trump
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abavandimwe Alicia Na Germaine Bakoze Indirimbo Bizeyeho Byinshi

Kubaka Urugomero Rwa Nyabarongo Bizatuma Havuka Ikiyaga Kizakora Ku Turere 8

Nyagatare: Batashye Isoko Risakaye Bari Barifuje Igihe Kirekire

Urwibutso Rwa Jenoside Yakorewe Abayahudi Baruhumanyije

Drones Zigiye Gukoreshwa Mu Kurwanya Imibu Yo Mu Bugesera

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Kagame Yaganirije Ingabo Azisanze i Gabiro

RDB Yamaze Impungenge Abafite Hoteli Mu Birunga

Uburundi Bwatsembye Ko Butazafungura Vuba Umupaka Wabwo N’u Rwanda

Rwamagana:Uwahoze Ari Umunyamakuru Wa Radio Agiye Kwishingira Iye

Perezida Wa Mozambique Yatangiye Uruzinduko Mu Rwanda

You Might Also Like

Imibereho Y'AbaturageMu Rwanda

Kigali: Abagore Baravugwa Kenshi Mu Biyobyabwenge

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbubanyi n'AmahangaUmutekano

UNHCR Yaganirije AFC/M23 Ku Kibazo Cy’Impunzi Ziri Mu Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

U Rwanda Rushaka Kuba Igihugu Gikize Byuzuye-Kagame

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Perezida Wa Palestine Yimwe Visa Yo Kuzajya Muri Amerika Mu Nama Ya UN

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?