Mu musangiro wateguwe na Ambasaderi w’u Rwanda muri Amerika Prof Mathilde Mukantabana niho yatangarije ko igihugu ahagarariye kizakomeza umubano gisanganywe na Amerika iyobowe na Donald Trump.
Aho yabivugiye hari hari Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Amb Olivier Nduhungirehe hamwe na Robert C .O’Brien usanzwe ari umujyanama wa Trump mu by’umutekano.
Hari n’abandi bahagarariye ibihugu byabo muri Amerika bari batumiwe na Mukantabana ngo bifatanye n’u Rwanda muri uwo musangiro.
Abandi batagombaga kuhabura ni abacuruzi ku mpande zombi, bari batumiwe ngo bumve aho u Rwanda rubaha ngo bahashore kandi bazunguke.
Minisitiri Nduhungirehe yunze murya Mukantabana avuga ko umubano u Rwanda rufitanye na Amerika ari agati k’inkubirane kandi ko no k’ubutegetsi bwa Donald Trump uzakomeza muri uwo mujyo.

Yagize ati: “ u Rwanda ruzakomeza kubana neza na Leta zunze ubumwe za Amerika muri iki gihe igiye gutegekwa na Donald Trump”.
Nduhungirehe yaboneyeho gushimira Amb. Mathilde Mukantabana na O’Brien kubera imbaraga bahuje bategura uriya musangiro.
Muri uwo musangiro u Rwanda rwaboneyeho kubwira abandi badipolomate ko u Rwanda rwiteguye gukorana nabo mu iterambere rishingiye ku bucuruzi, umutekano n’iterambere bisangiwe.
