Abasirikare 150 baravugwaho gutera urugo rwa Azias Ruberwa wigeze kuba Visi Perezida wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo.
Umwe mu banyamakuru bakorera muri iki gihugu witwa Justin Kabumba yanditse kuri X/Twitter ko abantu icyenda bamurindaga bahise batabwa muri yombi bajyanwa ahantu hatahise hamenyekana.
Bivugwa ko abasirikare bagize Umutwe urinda Umukuru w’Igihugu, Garde Républicaine, bahise bagota iwe ndetse ngo bashatse kwinjira mu nzu ku ngufu bamena inzugi n’amadirishya.
Azarias Ruberwa Manywa asanzwe aba muri Leta zunze ubumwe z’Amerika aho abana n’umuryango we.
Ntiharamenyekana neza icyo bashakaga iwe, icyakora andi makuru avuga ko barekuwe.
Ruberwa Manywa yavukiye i Fizi mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo hari mu mwaka wa 1964.
Yabaye Umunyamabanga Mukuru wa RCD, Rassemblement Congolais pour la Démocratie, aba na Visi Perezida wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo hagati y’umwaka wa 2003–2006.
Yari kumwe n’abandi ba Visi Perezida batatu ba DRC icyo gihe.
Ni umwe mu banyapolitiki bakomeye muri kiriya gihugu akaba azwiho ubwenge mu biganiro by’amahoro.
Abandi bari bafatanyije mu kuba Visi Perezida bari Jean-Pierre Bemba, Abdoulaye Yerodia Ndombasi na Arthur Z’ahidi Ngoma.
Umwanya wa Visi Perezida wavanyweho binyuze mu ivugurura ry’Itegeko Nshinga rya DRC ruherutse gukorwa.