DRC: Uwahoze Ari PM Yifatanyije Na Katumbi Mu Kwiyamamariza Kuba Perezida

Mu masaha y’ijoro ryakeye kuri uyu wa 20, Ugushyingo, 2023, Prof Augustin Matata Ponyo yanditse kuri X ko akurikije uko ibiganiro by’abatavuga rumwe na Leta biherutse kubera i Pretoria byanzuye, ahisemo kwifatanya na Moïse Katumbi Chapwe mu kwiyamamariza kuzayobora DRC mu matora ateganyijwe taliki 20, Ukuboza, 2023.

Avuga ko bikwiye ko abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Felix Tshisekedi bishyira hamwe, bagahuza imbaraga kugira ngo bazatsinde ariya matora.

Ponyo yahoze ari Minisitiri w’Intebe ku butegetsi bwa Joseph Kabila.

Kuri X, Augustin Matata Ponyo yanditse ati: “ Iyo urebye uko ibintu byifashe mu gihugu  cyacu, aho ubutegetsi buri kureba uko bwakwiba amajwi, kandi ukitegereza n’uburyo isi yose iduhanze amaso ngo irebe uko tuzabyifatamo, usanga ari ngombwa ko abatavuga rumwe na Guverinoma twishyira hamwe kugira ngo duhuze imbaraga zo guharanira kugarurira ikizere abaturage ba Congo.”

- Advertisement -

Mu minsi ishize, abatavuga rumwe na Leta bahuriye i Pretoria muri Afurika y’Epfo baganira uko bakwihuza ngo bazahangane na Felix Tshisekedi uri ku butegetsi muri iki gihe kandi nawe ushaka indi manda.

Abo ni  Dènis Mukwege, Delly Sesanga, Moïse Katumbi na Augustin Matata Ponyo.

Bakoze Ihuriro bise ‘Congo Ya Makasi’ mu Kinyarwanda ni ‘ Congo Y’Umutamenwa’.

Amafoto y’abandi batavuga rumwe na Tshisekedi:

Prof Denis Mukwege
Moïse Katumbi
Delly Sesanga

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version