DRC: V/Perezida W’Inteko Ishinga Amategeko Yeguye Kubera Ko Abamurinda Baherutse Gukubitwa

Jean-Marc Kabund yatangaje ko yeguye ku nshingano ze kubera icyo yise agasuzuguro no gucishwa bugufi. Yafashe iki cyemezo nyuma y’uko abapolisi bamurinda bakubiswe n’abasirikare barinda Perezida wa Repubulika.

Byose ariko byatangiye ubwo abapolisi barinda Jean- Marc Kabund bafata umwe mu basirikare barinda Umukuru w’igihugu n’abagize umuryango we, la Garde Républicaine, wari uri mu modoka y’Umufasha wa Perezida wa Perezida witwa Agnes Tshisekedi bakamwambura  imbunda barangiza bakamukubita bakamwumvisha.

Nyuma yo kumukubita baramufashe bamujyana ku kigo cyabo.

Ntibyatinze bagenzi be barabimenya nabo barikora bajya gukubita abapolisi barinda Visi Perezida w’Inteko ishinga amategeko.

- Advertisement -

Barakubise biratinda biza no kumenyakana ko ibintu bikomeye, abasirikare bashinzwe ikinyabupfura cya bagenzi babo baza gutabara.

Iyi rwaserera hagati y’ingabo zirinda Umunyacyubahiro wa mbere mu gihugu n’abapolisi barinda umwe mu bayobora Abadepite yatumye abantu bibaza uko imiyoborere ya Perezida Felix Tshisekedi yafashe muri iki gihe.

Ntibisanzwe ku isi ko izi nzego zirwana kugeza n’ubwo abantu bafata amashusho yo guterana igipfunsi.

Kubera uburemere bw’iki kibazo, Visi Perezida w’Inteko ishinga amategeko ya Repubulika ya Demukarasi ya Congo yafashe umwanzuro wo kwegura.

Ni icyemezo yafashe ahita agitangariza kuri Twitter.

Ibiro bya Perezida wa Repubulka ya Demukarasi ya Congo ntibiragira icyo bitangaza ku bwegure bwa Jean-Marc Kabund.

Ubwegure bwe buje mu gihe muri kiriya gihugu hari gutegurwa amatora mu mwaka wa 2023.

Kabund yari asanzwe ari umwe mu nkoramutima za Perezida Tshisekedi, akaba n’umwe mu bakomeye bagize ihuriro ry’amashyaka ari ku butegetsi ryitwa Union sacrée.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version