Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: DRC Yaguze Izindi Ntwaro
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

DRC Yaguze Izindi Ntwaro

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 25 February 2024 8:36 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Video iri kuri X irerekana abaturage baje ku muhanda kwishimira imodoka z’intambara zirimo intwaro bivugwa ari izo ingabo za DRC ziherutse gutumiza.

Abaturage bari benshi ku muhanda bakomera amashyi abasirikare batambukaga bari muri izo modoka, abandi biruka n’amaguru bafite imbunda mu ntoki kandi bambaye nk’abishimiye icyo gikorwa cy’ubutwari.

Amwe mu majwi y’abaturage bari baje aho ibyo babereye, barumvikana mu Ilingala bavuga ko u Rwanda rwa Kagame rugiye guhura n’ibibazo, ko abishatse yahindura ‘discours.’

#RDC 🇨🇩des congolais qui acclament au passage d'un nouvel arsenal militaire #FARDC. pic.twitter.com/XUvegfKCV9

— Justin KABUMBA (@kabumba_justin) February 24, 2024

Iby’izi ntwaro bitangajwe nyuma y’igihe gito cyane Perezida Tshisekedi atangaje ko ibyo gutera u Rwanda atakibishyira mu biza ku mwanya wa mbere ahubwo ko ashaka ko ibiganiro by’amahoro ari byo byimakazwa.

Ibi aherutse kubitangariza mu kiganiro yahaye abanyamakuru kuri uyu wa Kane cyari kiyobowe na Minisitiri ushinzwe itumanaho Patrice Muyaya.

Tshisekedi yari aherutse kuvuga ko nta ntambara agiteganya ku Rwanda

Hagati aho kandi byitezwe ko Perezida w’Umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba, Salva Kirr(asanzwe ayobora na Sudani y’Epfo) ari bugere i Kinshasa mu ruzinduko rw’akazi rugamije kunga u Rwanda, Uburundi na Repubulika ya Demukarasi ya Congo.

Yabanje mu Rwanda, akomereza mu Burundi akaza kurangiriza urugendo rwe i Kinshasa.

Kirr ari guhuza ibi bihugu

Mu Cyumweru kizatangira kuri uyu wa Mbere taliki 26, Gashyantare, 2024 hari Inama y’Abakuru b’ibihugu birebwa n’ikibazo kiri mu Burasirazuba bwa DRC  izabera i Luanda muri Angola kwa Joao Lorenco wagizwe umuhuza mu kibazo cya DRC, izi nshingano akaba yarazihawe n’Umuryango w’Afurika yunze ubumwe.

Perezida wa Angola mu minsi yatambutse yasuye u Rwanda
TAGGED:DRCfeaturedIntwaroPerezida
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Itamar Wo Muri Israel Atwaye Akandi Gace Muri Tour Du Rwanda
Next Article Umukunzi Wa Miss Naomie Yafashe Irembo
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abayobozi Mu Bufaransa Bari Muri DRC Kuganira Ku Mikorere Mishya Ya MONUSCO

U Rwanda Rwafashije Guinea Conakry Gukora Ikoranabuhanga Ryita Ku Masoko Ya Leta 

Imyigire Y’Abana Bagororerwa Mu Igororero Rya Nyagatare

Perezida Kagame Yoherereje Ubutumwa Mugenzi We Wa Angola 

U Rwanda Rwaganiriye Na Maroc K’Ubufatanye Mu Bya Gisirikare 

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

You Might Also Like

Mu mahanga

Minisitiri w’Intebe w’Ubwongereza Mu Ihurizo Ryo Kureba Uko Atakweguzwa 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ububanyi n'Amahanga

Kagame Aritabira Inama Transform Africa Summit Muri Guinea Conakry 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Gicumbi: Abiga Inderabarezi Basaba Ko Bakongererwa Imashini N’Ibitabo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ububanyi n'Amahanga

U Rwanda Rwifatanyije Na Algeria Kwizihiza Isabukuru Y’Ubwigenge

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?