Minisitiri w’Intebe wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo, Judith Suminwa Tuluka yasabye urubyiruko kwitabira kujya mu gisirikare ku bwinshi kugira ngo rukome imbere M23. Yavuze ko Leta yazamuye umushahara w’abasirikare n’abapolisi.
Yaraye abivugiye ahitwa Bandundu mu kiganiro yahaye abaje kumva ubutumwa yabazaniye.
Ku kibuga cy’ahitwa ONATRA, Suminwa yabwiye abari aho ko urubyiruko rukwiye kumva ko ari rwo maboko y’igihugu rukitabira kujya mu gisirikare ngo rurengere igihugu.
Intabaza ye ije mu gihe ingabo z’igihugu cye zimaze iminsi zikubitwa inshuro n’abarwanyi bo muri M23 bazitsinze ku buryo bafashe imijyi mikuru y’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru ni ukuvuga Goma n’uwa Kivu y’Amajyepfo ari wo Bukavu.
Ku rugamba kandi abarwanyi ba M23 bakomeje kwitwara neza kuko amakuru yatambukaga mu mpera z’Icyumweru gishize yavugaga ko bari kugana mu bindi bice bikungahaye ku mabuye y’agaciro.
Suminwa yavuze ko abaturage bakwiye kujya mu gisirikare kuko Leta yazamuye umushahara w’umusirikare n’uw’umupolisi kandi n’imibereho yabo ikazaba myiza.
Ati: “ Guhera mu mpera za Werurwe, umushahara w’umusirikare n’umupolisi uzikuba gatatu. Abazoherezwa ku rugamba bo bazajya bahabwa n’agahimbazamusyi. Ntidushaka ko abagiye ku rugamba bagira umutima uhagaze bibaza uko ababo basigaye mu rugo babayeho. Niyo mpamvu twatangije uburyo bwo kwita ku babo basigaye yo”.
Umujyi wa Bandundu uri mu Ntara ya Kwilu, Judith Suminwa akazakomereza uruzinduko rwe mu Mujyi wa Kikwit uri mu Burengerazuba bw’igihugu cye.

Amakuru avuga ko mu mwaka wa 2022, umusirikare yahembwaga $100, uyu akaba yari umusirikare muto ufite ipeti rya Private naho Constable wo muri Polisi agahembwa $80.