Repubulika ya Demukarasi ya Congo yatangaje ko itishimiye icyemezo Guverinoma ya Kenya iherutse gufata cyo kugena uyihagarariye i Goma, agace kagenzurwa na M23, inyeshyamba zimaze imyaka irenga ibiri zirwanya Kinshasa.
Mu minsi mike ishize, Ibiro bya Perezida wa Kenya byatangaje ko yashyizeho ba Ambasaderi n’abahagarariye inyungu z’iki gihugu mu mahanga, harimo na Judy Kiaria Nkumiri uhagarariye inyungu za Kenya i Goma.
Ubutegetsi bwa Félix Tshisekedi bwihutiye gutangaza ko ibyo Kenya yakoze ari ubushotoranyi kuko byakozwe hatabayeho ubwumvikane na Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Repubulika ya Demukarasi ya Congo.
I Kinshasa bemeza ko hakurikijwe amasezerano ya Vienne mu Busuwisi yasinywe mu mwaka wa 1963 agena imikoranire ya za Leta, igihugu kiba kigomba kubanza kuvugana n’ikindi mbere yo kucyoherereza ugihagarariye.
Kuba Nairobi itarabiganiriye ho na Kinshasa, abo muri uyu mujyi babifata nk’umwanduranyo.
Ikindi Guverinoma ya DRC ikivuga kugeza n’ubu ni uko u Rwanda ari rwo rufasha M23, ikanemeza ko kuba Kenya yagennye uriya muntu mu gace kagenzurwa n’abo barwanyi, ari ubugambanyi.
Ni nako kandi isaba abatuye ibice byose bya DRC gutuza, ntibakurwe umutima n’ibicicikana ku mbuga nkoranyambaga by’uko ahafashwe na M23 hagiye kuba igihugu kigenga kitwa Repubulika ya Kivu.
Indi ngingo iri kuvugwa muri Dipolomasi ya DRC ni uko Minisiteri y’ububanyi n’amahanga yayo yatumije Ambasaderi wa Kenya i Kinshasa ngo aze asobanure iby’icyo cyemezo.
Kenya yagize uruhare rutaziguye mu biganiro bya politiki byari bigamije guhuza M23 na Guverinoma y’i Kinshasa.
Mu bihe no mu buryo butandukanye, yaba Perezida William Ruto n’uwo yasimbuye Uhuru Kenyatta, bayoboye ibiganiro by’amahoro byo guhuza impande zihanganye muri DRC.
Abasirikare bakuru bayoboye ingabo z’Umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba, EAC, zagiye muri DRC kujya hagati y’impande zihanganye nabo bari abanya Kenya.
Muri ibyo byose ariko, Repubulika ya Demukarasi ya Congo yagaragazaga ko idashira Kenya amakenga, ikayishinja kubogamira k’u Rwanda, Uganda na M23.
Kera kabaye, Perezida Tshisekedi yahisemo gushaka imikoranire na SADC ngo abe ari yo ikora ubuhuza, ikintu cyagaragaye nko kutizera abo babana muri East African Community, EAC.
Mu rwego rwo kureba uko ikibazo cyabonerwa umuti ariko EAC itabihejwemo, Perezida Yoweli Museveni uyobora Uganda yatanze igitekerezo cy’uko abahuza muri iki kibazo bava mu miryango yombi: EAC na SADC.
Niko byaje kugenda, gusa nabyo ntibyahise bitanga umuti mu gihe cyihuse kugeza ubwo ubutegetsi bwa Donald Trump bwabyinjiyemo, muri iki gihe bukaba buri kugerageza gutanga umuti bwita ko ‘urambye’.
Amerika iri gukorana na Qatar mu guhuza u Rwanda na Repubulika ya Demukarasi ya Congo, ku ruhande rumwe, ndetse na AFC/23 n’ubutegetsi bwa Kinshasa, ku rundi ruhande.
Ndetse hari inyandiko ikubiyemo umushinga w’amasezerano y’amahoro Qatar yoherereje mu masaha make ashize DRC na AFC/M23 ngo buri ruhande ruyisuzume, rugire icyo ruyivugaho mbere y’uko ayo masezerano asinywa mu gihe kiri imbere.
Amasezerano ari kunozwa ashingiye k’ugukuraho ibitera intambara mu Burasirazuba bwa DRC, bigakorwa bigizwemo uruhare na Amerika hanyuma nayo igahabwa uburenganzira burambye bwo gucukura amabuye y’agaciro ‘adasanzwe’ aba muri kiriya gice.
Washington ishaka ko ubukungu bwa DRC buyibera uburyo bwo gutuma itekana aho kuyibera umusaraba uyikururira intambara z’urudaca.
Amabuye Amerika ishaka cyane cyane ni cobalt, coltan, cuivre na lithium, akaba ingenzi mu mikorere y’inganda zikora intwaro, mudasobwa na telefoni bigezweho muri iki gihe.
Ni amabuye afasha cyane mu gukora imodoka zikoresha amashanyarazi, ikintu kiri mu bigezweho mu nganda z’ibihugu bikomeye nk’Ubushinwa, Amerika, Ubudage, Ubuyapani n’ahandi.
Kugeza ubu, Ubushinwa nibwo buri imbere mu gukoresha ayo mabuye kurusha ibindi bihugu byose, ikintu Amerika idashaka gusigaramo inyuma.
Icyakora Ambasaderi wa Leta zunze ubumwe z’Amerika muri DRC witwa Lucy Tamlyn avuga ko ibiganiro kuri ariya mabuye y’agaciro bigeze ahantu heza.
