Isesengura ry’ingengo y’imari y’umwaka wa 2025 yemejwe n’Inteko ishinga Amategeko ya Repubulika ya Demukarasi ya Congo ryerekana ko 13,12% byayo yose bizashyira mu rwego rwo gisirikare n’izindi nzego z’umutekano n’iz’ubutabera.
7,43% by’ayo byateganyirijwe kuzashyira mu gisirikare hanyuma izindi nzego zisaranganywe asigaye.
Muri iri janisha, 6% azashyirwa mu kubaka igisirikare cy’umwihariko andi agera hafi kuri 2% ashyirwe mu bushakashatsi mu bya gisirikare.
Polisi ya Repubulka ya Demukarasi ya Congo izashyirwamo 1,57% n’aho 1,33% ashyirwe mu bindi bikorwa byo kurinda abasivili.
Inkiko zagenewe 1,43% naho 0,34% ishyirwa mu kwita ku magereza.
Abagena ingengo y’imari ya DRC bagennye ko izahabwa urwego rw’uburezi n’ubuzima izaba ingana na 31% by’ingengo yose izakoreshwa mu mwaka wa 2025, uburezi bugahabwa 17,72% naho ubuzima bugahabwa 13,28%.
Amashuri abanza, ayisumbuye n’ay’imyuga yose hamwe yagenewe ingengo y’imari ingana na 1,71% mu gihe Kaminuza n’ubushakashatsi buzikorerwamo byagenewe 3,6%.
Amasomo agenewe abakuze bacikirije amashuri yagenewe 0,20%.
Ku rundi ruhande, hari andi mafaranga Radio Okapi ivuga ko Leta yashyize mu cyo yise ‘ibindi byagenewe uburezi’.
Hagati aho, 40% by’ingengo y’imari yoe yagenewe Perezidansi ya Repubulika.
Muri uyu mujyo kandi abakozi ba Perezidansi bongererewe umushahara ku kigero cya 12% kandi bari basanzwe bahembwa angana na 1,94%.
Ibiro bya Minisitiri w’Intebe byagenewe 3%.
Sena n’Inteko Ishinga amategeko byagenewe 2%.
Ingengo y’imari ya Repubulika ya Demukarasi ya Congo ubu ibarirwa Miliyari 50 mu mwaka wa 2025 mu gihe mu mwaka wa 2024 yari Miliyari 41 z’amafaranga ya Repubulika ya Demukarasi ya Congo.
48% by’amafaranga yose ari muri iyo ngengo y’imari azakoreshwa mu ishoramari rya Leta mu gihe 52% yashyizwe mu mikorere y’inzego zayo.