DRC Yatoje Abakomando Bo Kurinda Kivu Zombi

Mu Kigo cya gisirikare kitwa Camp Bahumba kiri i Kisangani hamaze iminsi hatorezwa itsinda y’abakomando ba DRC bafite inshingano yo kurinda Intara ya Ituri, iya Kivu ya Ruguru, Kivu y’Epfo n’izindi.

Visi Minisitiri w’intebe akaba na Minisitiri w’ingabo Jean- Pierre Bemba yaraye asuye bariya basirikare abashimira umurava bagaragaje mu masomo yabo kandi abizeza ko Leta igiye kuboherereza intwaro n’ibindi bintu nkenerwa ngo barinde ibice bazoherezwamo.

Ibindi bice bazakoreramo ni ahitwa le Haut-Uele, ahitwa le Bas-Uele, Tshopo na Maniema.

Bemba na mugenzi we uyobora ingabo za Kenya witwa Gen Aden Duale beretswe imyitozo ya gikomando abo basirikare bahawe, basanga inogeye ijisho kandi ‘ihambaye.’

- Kwmamaza -

Babwiwe zimwe mu nzitizi bahuye nazo,  basezeranywa ko zigomba gukemuka vuba kugira ngo bakore akazi kabo neza.

Umuyobozi w’ingabo zikorera muri Zone ya gatatu ari nawe uyobora bariya basirikare witwa Lieutenant-général Marcel Mbangu yabwiye abashyitsi bakaba n’abayobozi be ko bariya bakomando bakomeye kandi biteguye gushyira mu bikorwa ibyo bize byose.

Radio Okapi yanditse ko hari amasezerano ya gisirikare aherutse kuvugururwa hagati y’ingabo za Kenya n’iza DRC.

Hagati aho kandi DRC iherutse guha abasirikare bayo impuzankano nshya.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version