Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: DRC:Abashinwa Barataka Ko Ingabo Zibahohotera
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

DRC:Abashinwa Barataka Ko Ingabo Zibahohotera

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 31 March 2025 1:45 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Bamwe mu bakozi b'Abashinwa bakorera muri DRC.
SHARE

Abashinwa bakora mu Kigo GLC gikorera ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro muri Kalemie barataka ko hari abasirikare ba Repubulika ya Demukarasi ya Congo babahotera bo ubwabo cyangwa bagahohotera bagenzi babo bakorana bo muri iki gihugu.

Iri hohoterwa barimenyesheje  ubuyobozi bwa Teritwari ya Kalemie iherereye mu Ntara ya Tanganyika.

Mu ibaruwa ubuyobozi bwa kiriya kigo bwagejeje ku bayobora iriya Teritwari handitsemo ko abasirikare ba DRC iyo baje gukora akazi kabo ko gucunga umutekano bahohotera bamwe mu bakora muri kiriya kigo.

Ndetse ngo iryo hohoterwa rimaze gukorerwa abantu 13 kandi riherekezwa no kubambura utwabo turimo n’amafaranga.

Ikigo GLC kivuga ko hari ubwo abo basirikare binjiye mu buryamo bw’Abashinwa babambura ibyabo.

Si mu buryamo bwabo gusa binjiye ahubwo binjiye no mu ruganda nyirizina bahasahura ibintu by’agaciro.

Mu ibaruwa ubuyobozi bwa kiriya kigo byanditse yabonywe na bagenzi bacu ba Radio Okapi handitsemo ko busaba abayobora Kalemie guhagurukira iki kibazo, kigakemuka inzira zikigendwa.

Handitsemo ko gukorera ihohoterwa abakozi b’ikigo gisanzwe cyemewe muri DRC bidakwiye bityo ko bigomba guhagarara vuba na bwangu.

Umuyobozi w’ingabo za Repubulika ya Demukarasi ya Congo muri  Brigade ya 22 witwa Général Fabien Dunia Kashindi yabwiye Radio Okapi ko ayo makuru ntayo yari azi.

Avuga ko agiye kuyabaririza neza, ariko akagira inama ikigo GLC yo gushaka uko iki kibazo bakigeza ku buyobozi bukuru bwa gisirikare ku rwego rw’igihugu.

Umuyobozi wa Kalemie ntacyo yatangarije itangazamakuru kuri iki kibazo.

Abashinwa baba muri DRC mu mirimo itandukanye yibanda cyane ku bucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’ubwubatsi bwiganjemo ubw’imihanda.

Mu mezi make ashize, hari Abashinwa batatu bafatanywe $400,000 na zahabu nyinshi babitwaye mu modoka mu buryo budakurikije amategeko.

Baje kugezwa mu butabera, Urukiko rwo mu Ntara ya Kivu y’Epfo rubakatira gufungwa imyaka irindwi buri umwe umwe.

Hari nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo gucukura amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranyije n’amategeko hamwe n’iyezandonke.

Mu gifungo urukiko rwo mu mujyi wa Bukavu wo muri iyo Ntara yo mu Burasirazuba bw’igihugu rwakatiye abo bagabo, harimo n’icy’amezi atatu kubera ko byagaragaye ko babaga mu gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Rwategetse ko ibipande 10 bya zahabu na $400,000 (arenga miliyoni Frw 550,000) bafatanywe, bifatirwa.

Urukiko rwanabaciye amande ya $ 600,000.

TAGGED:AbashinwaAmabuyeCongoDRCIhohoterwaIngaboUbucukuzi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Amafoto: Uko Police Volleyball Club Yatsinze APR VC Idakozemo
Next Article Nyamasheke: Byemejwe Ko Ba Gitifu Bane Banditse Basezera
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

UNHCR Yaganirije AFC/M23 Ku Kibazo Cy’Impunzi Ziri Mu Rwanda

Umukino Urangiza Irushanwa ‘Gicanda Invitation 2025’ Urabera Kigali Pele Stadium

U Rwanda Rushaka Kuba Igihugu Gikize Byuzuye-Kagame

Perezida Wa Palestine Yimwe Visa Yo Kuzajya Muri Amerika Mu Nama Ya UN

Kinigi: Abaturiye Ahazagurirwa Pariki Bahawe Uburyo Bwo Kwihaza Mu Biribwa

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Kacyiru Hari Gusizwa Ibibanza Bizubakwamo Inzu Ndende ‘Koko’

Kagame Yaganirije Ingabo Azisanze i Gabiro

RDB Yamaze Impungenge Abafite Hoteli Mu Birunga

Uburundi Bwatsembye Ko Butazafungura Vuba Umupaka Wabwo N’u Rwanda

Perezida Wa Mozambique Yatangiye Uruzinduko Mu Rwanda

You Might Also Like

Mu mahangaUbubanyi n'Amahanga

DRC Ntishaka Ubuhuza Bwa Thabo Mbeki 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbukungu

Angola Igiye Kujya Itunganya Diyama Yose Icukura

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUmutekano

Bukavu: Abantu Bahiriye Mu Nzu

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Uburundi Bugiye Kubaka Gariyamoshi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?