DRC:Abashinwa Barataka Ko Ingabo Zibahohotera

Bamwe mu bakozi b'Abashinwa bakorera muri DRC.

Abashinwa bakora mu Kigo GLC gikorera ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro muri Kalemie barataka ko hari abasirikare ba Repubulika ya Demukarasi ya Congo babahotera bo ubwabo cyangwa bagahohotera bagenzi babo bakorana bo muri iki gihugu.

Iri hohoterwa barimenyesheje  ubuyobozi bwa Teritwari ya Kalemie iherereye mu Ntara ya Tanganyika.

Mu ibaruwa ubuyobozi bwa kiriya kigo bwagejeje ku bayobora iriya Teritwari handitsemo ko abasirikare ba DRC iyo baje gukora akazi kabo ko gucunga umutekano bahohotera bamwe mu bakora muri kiriya kigo.

Ndetse ngo iryo hohoterwa rimaze gukorerwa abantu 13 kandi riherekezwa no kubambura utwabo turimo n’amafaranga.

- Kwmamaza -

Ikigo GLC kivuga ko hari ubwo abo basirikare binjiye mu buryamo bw’Abashinwa babambura ibyabo.

Si mu buryamo bwabo gusa binjiye ahubwo binjiye no mu ruganda nyirizina bahasahura ibintu by’agaciro.

Mu ibaruwa ubuyobozi bwa kiriya kigo byanditse yabonywe na bagenzi bacu ba Radio Okapi handitsemo ko busaba abayobora Kalemie guhagurukira iki kibazo, kigakemuka inzira zikigendwa.

Handitsemo ko gukorera ihohoterwa abakozi b’ikigo gisanzwe cyemewe muri DRC bidakwiye bityo ko bigomba guhagarara vuba na bwangu.

Umuyobozi w’ingabo za Repubulika ya Demukarasi ya Congo muri  Brigade ya 22 witwa Général Fabien Dunia Kashindi yabwiye Radio Okapi ko ayo makuru ntayo yari azi.

Avuga ko agiye kuyabaririza neza, ariko akagira inama ikigo GLC yo gushaka uko iki kibazo bakigeza ku buyobozi bukuru bwa gisirikare ku rwego rw’igihugu.

Umuyobozi wa Kalemie ntacyo yatangarije itangazamakuru kuri iki kibazo.

Abashinwa baba muri DRC mu mirimo itandukanye yibanda cyane ku bucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’ubwubatsi bwiganjemo ubw’imihanda.

Mu mezi make ashize, hari Abashinwa batatu bafatanywe $400,000 na zahabu nyinshi babitwaye mu modoka mu buryo budakurikije amategeko.

Baje kugezwa mu butabera, Urukiko rwo mu Ntara ya Kivu y’Epfo rubakatira gufungwa imyaka irindwi buri umwe umwe.

Hari nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo gucukura amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranyije n’amategeko hamwe n’iyezandonke.

Mu gifungo urukiko rwo mu mujyi wa Bukavu wo muri iyo Ntara yo mu Burasirazuba bw’igihugu rwakatiye abo bagabo, harimo n’icy’amezi atatu kubera ko byagaragaye ko babaga mu gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Rwategetse ko ibipande 10 bya zahabu na $400,000 (arenga miliyoni Frw 550,000) bafatanywe, bifatirwa.

Urukiko rwanabaciye amande ya $ 600,000.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version