Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Dufite Ibibazo Byinshi Ariko Hari N’Amahirwe Menshi Yo Kubicyemura- Perezida Kagame
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Dufite Ibibazo Byinshi Ariko Hari N’Amahirwe Menshi Yo Kubicyemura- Perezida Kagame

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 25 June 2022 2:59 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Umukuru w’u Rwanda yabwiye ihuriro ry’urubyiruko rwari ruhagarariye urundi mu nama yaruhuje n’Abakuru b’ibihugu byitabiriye Inama cya CHOGM kugira ngo rubagezeho ibibazo rufite, ko n’ubwo hari ibibazo birwugarije ariko hari ibisubizo byinshi bihari kandi ko bizagerwaho binyuze mu mikoranire hagati y’abato n’abakuru.

Perezida Kagame yavuze ko kuba urubyiruko ruzi ibibazo birwugarije ari intambwe nziza iruha n’inshingano zo kugira uruhare mu kubicyemura.

Ati: “ Ndashima ko urubyiruko ko ruzi ibirwugarije ndetse bazi ko bishobora gukemuka. Si ikibazo cyo kuvuga ngo bizacyumurwa n’abato cyangwa ngo bizacyemurwa n’abakuru, ahubwo ni imikoranire hagati y’izo mpande kugira ngo ibivuyemo bibe ari ingirakamaro kuri bose.”

Kagame yavuze ko u Rwanda hamwe na Commonwealth muri rusange ruzafasha urubyiruko mu mishinga yo gucyemura ibibazo byarwo.

Minisitiri w’Intebe wa Canada Justin Trudeau we yavuze ko urubyiruko rutagombye kumva ko kugira ngo ibibazo rufite bicyemuke, ari uko abanyapolitiki ari bo bazabyitaho cyane.

Yabibukije ko ubabaye ari we ubanda urugi, ko ari bo bagombye kwerekena ibyo babona nk’ibisubizo ku bibazo bafite bityo bigashakirwa ibisubizo ariko ari bo bivuyemo.

Trudeau yababwiye ko bagomba kuzirikana ko ari bo bayobozi b’ejo hazaza bityo ko kuba umuyobozi w’ejo hazaza bivuze gutangira kuyobora muri iki gihe kuko ari cyo gitegurira umuntu kuzaba umuyobozi mwiza ejo.

Ku byereye inama abayobozi bakuru b’u Rwanda bahaye urubyiruko rwitabiriye Inama ya CHOGM, Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente aherutse kurubwira ko ibihugu ruturukamo byashoye amafaranga menshi kugira ngo rutere imbere bityo ko ayo mahirwe rutagombye kuyapfusha ubusa.

Yibukije urubyiruko ko ari rwo rugomba gukora cyane kugira ngo ibyo rumaze  ruganiraho mu nama yaruhuje mu rwego rwa Commonwealth bitazaba amasigarakicaro.

Abagize Ihuriro ry’urubyiruko rwo muri Commonwealth bari bamaze iminsi itatu mu nama bigiragamo uko bakomeza kuba imbarutso ndetse na  moteri y’iterambere mu bihugu byabo.

Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda Dr Edouard Ngirente yabwiye urubyiruko rwari rumuteze amatwi ko azi neza ko rushoboye kugera kubyo rwiyemeje kandi ko igihe cyose ruzakorana umwete nta muntu uzarwima inkunga.

Yabibukije ko ahari ari ho se ku isi, urubyiruko ari rwo ruzana ibitekerezo bituma ibintu bihinduka bikaba byiza kurushaho.

Kubera ko insanganyamatsiko y’abitabiriye iriya nama yibutsaga urubyiruko ‘Gufata ejo hazaza mu biganza byarwo’, Dr Edouard Ngirente yabwiye abasore n’inkumi bari bamuteze amatwi ko icyo bazashaka ko isi ibacyo ari byo izaba cyo, bityo ko bagombye kugira amahitamo meza.

Yatanze urugero k’urubyiruko rwo mu Rwanda, avuga ko hari imishinga rwagizemo uruhare yagiriye igihugu akamaro mu nzego zitandukanye harimo ikoranabuhanga mu bw’ubwubatsi, guteza imbere imibare ndetse no guhanga udushya twazamuye imibereho y’abaturage mu buryo runaka.

Dr Ngirente ati: “ N’ubwo hari utwo dushya, ariko natwo tugendana n’izindi nshingano. Isi muri bo ubu itandukanya n’iyo abababanjirije bakuriyemo. Muri mu isi ifite ibibazo birimo ubushyuhe bukabije bw’ikirere kandi iki mugomba kugikosora, mukabikora mutibagiwe no kwimakaza imiyoborere igendera ku mategeko n’ibindi bibazo byugarije isi.”

Imibare yerekana ko 95% by’abatuye isi bakoresha murandasi y’igisekuru cya 3( 3G) abandi bacye bagakoresha iy’igisekuru cya kane( 4G).

Icyakora ikindi cyagaragaraye kandi gisa n’ikivuguruza ibyo kugira iriya murandasi ni uko imbaraga zayo usanga henshi ari nke kandi ubundi igisekuru cya kane kizwiho kwihuta ugereranyije n’icya gatatu.

Hari raporo yiswe ‘How Many Children and Youth Have Internet Access At Home’ yakozwe na UNICEF  yerekana ko abana babiri ku bana batatu bafite hagati y’imyaka itatu n’imyaka 17 y’amavuko( bangana na miliyari 1,3) ndetse n’urubyiruko rufite hagati y’imyaka 15 na 24 y’amavuko batagira murandasi iwabo.

TAGGED:CHOGMfeaturedKagameUrubyiruko
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Abakekwaho Jenoside Yakorewe Abatutsi Baba i London ‘Bashobora’ Kugezwa Mu Nkiko Bidatinze
Next Article Bavuye Mu Bukwe Barashimutwa
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abakoresha Amadovize Bishyurana Bitemewe Bagiye Gucika-BNR

Uburusiya Bwasutse Undi Muriro Kuri Ukraine

Iterambere Ryose Ribanzirizwa N’Umutekano-Nduhungirehe

Afurika Yunze Ubumwe Igiye Gushyiraho Komisiyo Ku Masezerano Ya Kigali Na Kinshasa

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Rubavu: Abafite Ubumuga Basaba M23 Kubakomorera Ku Bicuruzwa Byose Bijya i Goma

You Might Also Like

Mu RwandaUbutaberaUmutekano

Ruhango: Bakurikiranyweho Gutega Abantu Bakabaniga

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Nduhungirehe Yitabiriye Inama Yiga Ku Bufatanye Bw’Ubuyapani N’Afurika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbucuruzi MpuzamahangaUbukungu

Uburundi Bugiye Gukoresha Amafaranga Y’Ubushinwa Mu Gutumiza Ibintu Hanze

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Afrobasket: Amakipe Y’U Rwanda Yatashye Amara Masa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?