Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngitente yabwiye abanyacyubahiro bari mu Murwa mukuru wa Estonia witwa Tallinn ko u Rwanda rukora ibishoboka byose ngo abarutuye n’abarugenda bagerwaho n’ibyiza by’ikoranabuhanga.
Ni mu ijambo yabagejejeho mu nama yiga ku iterambere ry’ikoranabuhanga yiswe Tallinn Digital Summit ibera muri Estonia.
Ngirente avuga ko kubera ko muri iki gihe ibintu byose bishingiye ku ikoranabuhanga, ni ngombwa ko abantu bose bahabwa amahirwe yo kuribyaza umusaruro kugira ngo batere imbere.
Avuga ko ari byo u Rwanda rukora.
Ati: “U Rwanda rukora k’uburyo nta muntu usigara inyuma m’ugukoresha ikoranabuhanga kandi bikorwa binyuze mu bufatanye butagira uwo busiga inyuma.”
Icyakora Dr. Edouard Ngirente uyobora Guverinoma y’u Rwanda avuga ko nk’uko bimeze n’ahandi, mu Rwanda n’aho hari ikibazo cy’uko hari abagizi ba nabi bakoresha iryo koranabuhanga mu nyungu zabo.
Avuga ko kimwe mu bijyana n’iri koranabuhanga ari uko umutekano waryo ushobora guhungabanywa n’abantu bataba mu Rwanda.
Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda Dr. Edouard Ngirente avuga ko u Rwanda rukora rugamije ko abaturage barwo bagira ikoranabuhanga binyuze mu kubona ibintu bine by’ingenzi.
Ibyo ni ibikorwaremezo, ubumenyi mu gukoresha ikoranabuhanga, murandasi ndetse n’ubwirinzi.
Mu ugukumira ibyaha bikorerwa kuri murandasi, Dr.Ngirente avuga ko ubufatanye ari ngombwa kubera ko murandasi ari ikita rusange ku bihugu hafi ya byose byo ku isi.
EAC: Igice Cy’Afurika Kibasiwe N’Abajura Bakoresha Ikoranabuhanga