Connect with us

Ububanyi n'Amahanga

Dushaka Gukorana Mu Bucuruzi, Uburezi N’Ubukerarugendo-Perezida Kagame Abwira Mugenzi We Wa Guinea Bissau

Published

on

Yisangize abandi

Ubwo yakiraga mugenzi we uyobora Guinea Bissau uri mu Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi itatu, Perezida Kagame yamubwiye ko u Rwanda rwifuza gukomeza ubufatanye rufitanye na Guinea Bissau mu nzego z’uburezi, ubukerarugendo n’ubucuruzi.

Ni mu ijambo yavuze uko yamwakiraga mu Biro bye Village Urugwiro.

Nyuma y’ijambo rya Perezida Kagame yakira mugenzi we n’undi akagira icyo avuga yishimira ikaze yahawe, hakurikiyeho gusinya amasezerano y’imikoranire hagati ya Minisiteri z’ububanyi n’amahanga zombi.

Minisiteri z’ububanyi n’amahanga z’ibihugu byombi zasinye amasezerano y’ubufatanye

Perezida  Umaro Sissoco Embaló ari mu Rwanda mu ruzinduko rw’akazi ruzamara iminsi itatu

Uyu mugabo utamaze igihe kinini ayobora kiriya gihugu  mu minsi ishize yararusimbutse ubwo  bamwe mu basirikare be bakuru bashakaga kumuhirika bigapfuba.

Ubu hari abasirikare barimo n’ufite ipeti rya Colonel batawe muri yombi bakekwaho uruhare muri uriya mugambi.

Ubwo yageraga ku kibuga cy’indege cya Kanombe yakiriwe na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Dr Vincent Biruta.

Umaro Mokhtar Sissoco Embaló yavutse muri Nzeri, 1972.

Uretse kuba ari umunyapolitiki, ni n’umwarimu muri Kaminuza wigishije ibya Politiki, abo bita Political scientist.

Hejuru y’ibi kandi ni n’umusirikare mukuru.

Mbere y’uko aba Perezida wa Repubulika yari asanzwe ari Minisitiri w’Intebe.

Yabaye Perezida wa Guinea Bissau guhera taliki 27, Gashyantare, 2020.

Amasezerano y’ubuhahirane hagati y’ibihugu by’Afurika ni ikintu cy’ingenzi kandi gukorana bituma ibihugu byongera imbaraga.

Nyakaubahwe tubifurije kuza neza mu Rwanda kandi niteguye nanjye kuzabasura bidatinze.

 

Ijambo Perezida Kagame yavuze ubwo yakiraga mugenzi we mu Biro bye.

Author

Copyright © 2020-2023 - Kinyarwanda Version