‘EAC Yashinzwe Kugira Ngo Twihuze Ariko Dutekanye’: Bazivamo

I Arusha muri Tanzania kuri uyu wa Gatandatu hateranye inama yahuje abayobozi mu bihugu birindwi bigize Umuryango w’Afurika y’i Burasirazuba ngo baganire uko banoze imikoranire mu kubungabunga umutekano

Abayitabiriye bigiye hamwe uko hashyirwaho Ihuriro ry’abahanga mu by’umutekano bagomba kwigira hamwe uko umuhati wo kugarura umutekano muri aka karere utaba impfabusa, ariko hagashyirwaho n’ubundi buryo bwo kuwugarura aho utari.

Hon Christophe Bazivamo wari uyoboye iriya nama yabwiye bagenzi be ati: “ Uyu muryango wacu washinzwe hagamijwe ko twihuza, tugahahirana, abaturage bacu bagatera imbere ariko byose bigashingira ku mutekano duhuriyeho.”

Bazivamo yavuze ko ari ngombwa ko abayobozi mu bya gisirikare bakorana kugira ngo bamenye ahashyirwa imbaraga hagamijwe gutuma ibihugu byombi bitekana mu buryo burambye.

- Advertisement -

Avuga ko ibikorwa byose bigomba gukorwa intego ari ugutuma abatuye EAC bagira ejo hazaza heza, bishimiye.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version