Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Ellen DeGeneres Yafunguye Mu Rwanda Ikigo Kizafasha Kubungabunga Ingagi
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ubukerarugendo

Ellen DeGeneres Yafunguye Mu Rwanda Ikigo Kizafasha Kubungabunga Ingagi

Last updated: 02 February 2022 2:17 pm
Share
contact: cwelder@fullpic.com Campus Rendering - Courtesy of Dian Fossey Gorilla Fund
SHARE

Umunyarwenya w’Umunyamerikakazi Ellen DeGeneres yatangaje ko ikigo cyamwitiriwe kizajya gifasha mu bushakashatsi ku ngangi, Ellen DeGeneres Campus of the Dian Fossey Gorilla Fund, cyafunguwe ku mugaragaro.

Uwo mushinga ni impano DeGeneres yahawe n’umugore we Portia De Rossi muri Mutarama 2018, ubwo yizihizaga isabukuru y’imyaka 60 y’amavuko.

Mu kiganiro yakoze kuri uyu wa Kabiri, DeGeneres yabwiye abamukurikira ko afite inkuru itangaje.

Yavuze ko kuva mu bwana bwe Dian Fossey yari intwari kuri we kubera ibyo yakoze mu kubungabunga ingagi zo mu misozi.

Ati “Ndibuka nsoma National Geographic nkabona Dian Fossey, umugore uri mu ishyamba ry’inzitane hamwe n’Ingagi, nkavuga nti mbega ikiremwamuntu gitangaje!”

Yavuze ko atewe ishema no kuba iki kigo gitangiye imirimo.

Ati “Uyu munsi, nyuma y’imyaka ine nshimishijwe no gutangaza ifungurwa ku mugaragaro rya Ellen DeGereneres Campus igenewe Dian Fossey Gorilla Fund. Iki kigo ni ahantu buri wese ashobora gusura, ni inyubako igezweho igenewe abahanga mu bumenyi n’abashakashatsi bo hirya no hino ku isi kugira ngo babashe guteza imbere ibijyanye no kubungabunga ingagi, ndetse na ba mukerarugendo bakabasha kwiga ibijyanye n’ingagi.”

Muri iki kigo kandi ngo ni ahantu abantu bashobora kwigira ibijyanye n’ingagi n’ibindi.

DeGeneres yakomeje ati “Iyo mbonye izina ryanjye ryegeranye n’irya Dian Fossey kuri iki kigo twubatse, ni icyubahiro gikomeye, kandi aho ni mu Rwanda. Nkaba nifuza ko umurage we uzakomeza mu gufasha ingagi mu Rwanda, igihugu cyiza, kubera ko yanzanyemo impinduka nk’umukobwa muto.”

“Ndizera ko nshobora kubera urugero abandi bantu bakazana impinduka kugira ngo tubungabunge inyamaswa zose zugarijwe harimo n’ingagi, kandi ndizera ko muzagira amahirwe yo kujya mu Rwanda kwirebera izi ngagi kubera ko ni ibintu bishobora guhindura ubuzima. Muzabigerageze.”

Did you hear the news?! The Ellen Campus of the Fossey Fund is open! 🎉❤️🦍 🎥: @theellenshow & @massdesignlab; @savinggorillas @visitrwanda_now @falconscg @_FDI_ @ioelephants @natgeo @omahazoo @clemetzoo @columbuszoo #Happy4thbirthday #bignews #conservation #weneedgorillas pic.twitter.com/A2KPLC77Hb

— The Ellen Fund (@TheEllenFund) February 1, 2022

Iki kigo cyatangiye kubakwa mu 2019 byitezwe ko kizatahwa ku mugaragaro mu 2021. Gusa byaje kwigizwa inyuma.

Uyu mushinga wanyujijwe mu kigo The Ellen Fund, ugamije gushyigikira ibikorwa birimo ikigo cy’ubushakashatsi kizwi nka Karisoke Research Center, kimaze imyaka isaga 50 gikurikirana ubuzima bw’ingagi.

Ikigo Karisoke Research Center cya Fossey Fund cyakoreraga mu nyubako gikodesha nayo idafite aho gukorera hakwiye kandi hisanzuye mu Mujyi wa Musanze.

Imirimo ya Dian Fossey iri mu byatumye ingagi zari zirimo gukendera zongera kororoka k’uburyo zavuye kuri 250 mu myaka ya 1980, ubu zisaga 600.

Iki kigo kijya gutangira kubakwa byatangajwe ko mu gihe cyo kubaka hazahangwa imirimo 1,500 ndetse miliyoni $2 zizakoreshwa ku mirimo n’ibintu bizagurwa.

Hari kandi miliyoni $2.5 zagenewe ibikoresho byagombaga kugurwa mu gihugu.

Umushinga wo kubaka iki kigo wakozwe n’ikigo MASS Design Group gifite ibikorwa i Boston muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika no mu Rwanda.

Mu baterankunga b’uyu mushinga harimo ibyamamare nka Leonardo DiCaprio uzwi muri sinema, wanitiriye Nyina icyumba kimwe, Irmelin DiCaprio, naho icyumba kibamo mudasobwa acyitirira se George DiCaprio.

Imbere muri Rob and Melani Walton Education Center
Aha ni muri Cindy Broder Conservation Gallery
Abazahakorera ubushakashatsi bazaba bafite amafu aterwa n’uko ikirere kimeze
Uko ikigo kigaragara urebeye hejuru
TAGGED:Ellen DeGeneresEllen DeGeneres Wildlife FundfeaturedPortia De Rossi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Uko Abakozi Ba RIB Bambaye Impuzankano Bazitwara Imbere Y’Abaturage
Next Article Kagame Yakiriye Umuyobozi Muri Kaminuza Yitwa Coventry Yo Mu Bwongereza
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Ruhango: Arakekwaho Kwicisha Nyirakuru Inkoni

Kicukiro: Abagore Bagishijwe Ko Burya Amafaranga Abyara Andi

Trump Ati: “BBC Ngomba Kuyirega Byanze Bikunze”

2.9% By’Abanyarwanda Bafite Diyabete:RBC

Abayobozi Mu Bufaransa Bari Muri DRC Kuganira Ku Mikorere Mishya Ya MONUSCO

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Kitoko Bibarwa Agarutse Mu Rwanda Ari Intiti

Harabura 5% Ngo Ubumwe N’Ubwiyunge Mu Banyarwanda Bube 100%

Abayobozi Ba BBC Baravugwaho Kubeshyera Trump 

Nyamasheke: Abaturage Barasaba Kugabanyirizwa Tike Y’Ubwato Bubafasha Kujya Guhaha

Nta Gihugu Cyakijijwe Naza NGOs-Perezida Kagame

You Might Also Like

Ububanyi n'Amahanga

U Rwanda Rwafashije Guinea Conakry Gukora Ikoranabuhanga Ryita Ku Masoko Ya Leta 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu Rwanda

Imyigire Y’Abana Bagororerwa Mu Igororero Rya Nyagatare

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ububanyi n'Amahanga

Perezida Kagame Yoherereje Ubutumwa Mugenzi We Wa Angola 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ububanyi n'Amahanga

U Rwanda Rwaganiriye Na Maroc K’Ubufatanye Mu Bya Gisirikare 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?