Umushoramari mu by’ikoranabuhanga w’Umunyamerika witwa Elon Musk yongeye aba umuntu wa mbere ukize ku isi. Arabarirwa miliyari $249.3.
Uyu mwanya awusimbuyeho Umufaransa witwa Bérnard Arnault ufite umutungo wa miliyari $230.
Ikinyamakuru Forbes Magazine kivuga ko impamvu yo kuzamuka kuri uyu mwanya kwa Musk ariko amafaranga yinjije yiyongereyeho miliyari 11.7, iyi ikaba ari inyongera ya 4.92%.
Arnault we umutungo we wagabanutseho miliyari $ 1.9, bikaba bingana na 0,80%.
Umuntu wa gatatu ukize ku isi ni Jeff Bezos ufite miliyari $152,9, akaba yarashoye mu ikoranabuhanga.
Ku mwanya wa kane haza undi Munyamerika witwa Larry Ellison ufite umutungo ungana na miliyari $ 148.
Akurikirwa na mugenzi we uzwi cyane witwa Bill Gates ufite miliyari $ 118,9.
Forbes ikusanya imibare yerekana uko umutungo wa buri muherwe muri aba wazamutse kandi ikabikora umuntu ku wundi.
Ibi bituma urutonde rw’abaherwe batunze miliyari z’amadolari y’Amerika($) ruhora ruhinduka.