Perezida Museveni yashyize mu kiruhuko cy’izabukuru abajenerali barindwi barimo Lt Gen Peter Elwelu wabaye umugaba mukuru w’ingabo wungirije akaba n’umwe mu basikare bari indahemuka cyane kuri we.
Abandi ni Lt Gen Francis Okello, Maj Gen Hudson Mukasa, Maj Gen George Igumba, Brig Gen John Byuuma, Brig Gen Dominic Twesigomwe na Brig Gen Augustine Kyazze.
Umuhango wo kubasezerera ngo bajye mu kiruhuko cy’izabukuru wabaye kuri uyu wa Gatanu ubera Entebbe mu Biro bya Perezida Museveni.
Mu ijambo rye, Perezida Yoweri Kaguta Museveni yibukije iminsi ya mbere y’urugamba rwo kwibohora igihugu cye abo basirikare bagizemo uruhare.
Ati: “Icyatangiye ari gito, ndetse kimeze nk’aho ntacyo cyari kivuze, cyaje kuvamo igikomeye cyane. Nemeranya n’abashima Imana kubyo twagezeho”.
Yavuze ko ibikorwa bakoze byo kugaba ibitero bya mbere ku ngabo za Leta mu mwaka wa 1981 byari igice cy’urugamba rwo gushaka ibiganiro aho gushaka intambara.
Ati “Ntabwo twashakaga kurwana, twashakaga kuvugana na UPC tukabasaba ngo bareke ibyo bakoraga. Ibyo bikorwa byari ubutumwa bwo kubamenyesha ko nibatabihagarika, ibintu bizaba bikomeye.”
Perezida Museveni yavuze ku kamaro ko kugira umubare uhagije w’ingabo, ariko kandi hagashakwa uburyo bwo kuzamura imishahara n’imperekeza ku bajya mu kiruhuko cy’izabukuru.
Ati: “Sinshaka ko ba jenerali bajya mu kiruhuko bakennye. Twaravuze duti kubera ubukungu bwiyongereye, igihe kirageze ngo tugire icyo dukora ku mishahara y’abasirikare n’impamba y’abajya mu zabukuru”.
Minisitiri w’Ingabo n’Ibikorwa by’Abasirikare b’Inkeragutabara, Hon. Jacob Marksons Oboth yashimiye abagiye muzabukuru ku bwitange bagaragaje bakiri mu nshingano.
Ati: “Amafaranga y’imperekeza muhawe ni menshi kurusha mbere, kandi ni mwe mwenyine mu mateka y’igihugu mubonye ayo mahirwe”.