Nyanza: Polisi Yafashe Abamburaga Abandi Ibyabo

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo Chief Inspector of Police(CIP) Hassan Kamanzi atangaza ko hari abagabo umunani uru rwego rwafashe rubakurikiranyeho gutega abaturage igico bakabambura utwabo.

Uwashakaga kubarwanya, bamukomeretsaga cyangwa bakamuvuna ingingo kugira ngo abibahe atabagoye.

Bose bafashwe tariki 09, Kanama, 2025 bafatirwa mu Tugari twa Mututu na Rwotso mu Murenge wa Kibirizi mu Karere ka Nyanza.

CIP Hassan Kamanzi ati: “Mu Karere ka Nyanza, Umurenge wa Kibirizi mu Tugari twa Mututu na Rwotso. K’ubufatanye n’inzego z’ibanze, abaturage bafatanyije na Polisi yafashe itsinda ry’abagabo umunani bakekwaho ubugizi bwa nabi, guhungabanya umutekano n’ituze ry’abaturage binyuze mu bujura n’urugomo”.

Abaturage babwiye Polisi ko abo bantu babatangira mu nzira butangiye guhumana  cyangwa mu rukerera bakabambura utwabo, ndetse hari n’abajya mu mirima  kwiba imyaka yeze cyangwa guhumba mu masambu atari ayabo.

Abajijwe icyo abafashwe bavuga ko kibatera ubwo bujura, CIP Kamanzi yabwiye Taarifa Rwanda ko abo bantu bavuga ko babiterwa n’ubusinzi, ibiyobyabwenge n’ibindi.

Yirinze kwemeza ko abiba babiterwa n’inzara ahubwo avuga ko ari ubunebwe butuma bashaka kurya ibyo batavunikiye.

Ati: “Ntabwo twavuga ko ari inzara kuko urabona ko hafi ya bose ari urubyiruko, bafite imbaraga zo gukora.  Muri iyi mpeshyi abaturage benahi  bari kubaka, kubumba amatafari bibinjiriza amafaranga. Urubyiruko rero rukwiye gukura amaboko mu mifuka rugakora”.

Abafashwe bafungiwe kuri Station ya Polisi ya Muyira mu gihe Ubugenzacyaha bwatangiye iperereza.

Imibare yigeze gutangazwa n’Ubushinjacyaha Bukuru bwa Repubulika yerekana ko ijanisha riri hejuru ya 55% ry’abantu bakatiwe n’inkiko ari urubyiruko kandi abenshi bahaniwe ubujura no gukubita ugakomeretsa.

Ni ikibazo k’ubukungu bw’igihugu cyanecyane ko urubyiruko ari rwo ruba rufite imbaraga zo kugikorera.

Gusa Leta ikora ibiri mu nshingano zayo ngo rushobore kubona imirimo kandi abana bakiri bato bige.

Ubujura bwinshi bukorerwa mu cyaro ni ubw’amatungo n’imyaka naho ubukorerwa mu Mijyi ni ubw’ibikoresho by’ikoranabuhanga, amafaranga, moto, imodoka n’ibindi bijyanirana n’imibereho y’abanyamujyi.

Polisi iraburira wese ufite imitekerereze n’imigirire mibi igamije guhungabanya umutekano n’ituze ry’abaturage ko itazamwihanganira.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version