Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ubukungu

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 11 May 2025 12:18 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Ubuyobozi bwa Equity Bank n'ubw'ikigega nyafurika bumaze gusinya ariya masezerano.
SHARE

Hari amasezerano y’imikoranire yasinywe hagati y’ikigo Equity Group n’Ikigega Nyafurika cy’Ingwate (African Guarantee Fund-AGF) yo guha iyi Banki Miliyoni $500 azazamura imishinga mito yo mu Rwanda, DRC, Uganda, Kenya na Tanzania.

Iyi mishinga iziba ahanini yarakozwe n’abagore n’urubyiruko bo muri ibyo bihugu, ikabaza igamije iterambere ariko rirengera ibidukikije.

Ku isi hose, muri iki gihe, imishinga igamije iterambere rirengera ibidukikije iri mu yibandwaho cyane mu guterwa inkunga.

Imihindagurikire y’ikirere iri mu bimaze iminsi byarazonze abatuye isi ku buryo icyakorwa cyose ngo iki kibazo kigabanye ubukana isi yiteguye kugitera inkunga.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Ubufatanye bwa Equity Group  na kiriya kigega bugamije gutanga inguzanyo ku mishinga mito n’iciriritse ku mafaranga arenga Miliyari $ 1 hagamijwe guhanga  imirimo mishya irenga ibihumbi 50 muri Afurika yo hagati n’iy’Uburasirazuba.

Mu mwaka wa 2018 nibwo ubu bufatanye bwatangijwe, buvugururwa nyuma y’imyaka ibiri bwo kiriya kigega nyafurika cyahaga Equity Group Miliyoni $ 75.

Ishyirwa mu bikorwa by’iriya mishinga rizakorwa mu byiciro bitatu, hakazabanza gutangwa  inguzanyo ya Miliyoni $ 160 izahabwa imishinga mito n’iciriritse, irimo 500 y’abagore n’indi 900 y’urubyiruko.

Umuyobozi Mukuru wa Equity Group, James Mwangi, yavuze ko ubu bufatanye buzafasha mu gukomeza kugira uruhare mu kuzamura ibigo bito n’ibiciriritse no kuzana impinduka mu bukungu.

Yagize ati “Ubu bufatanye bwerekana uburyo turi gukorera hamwe kugira ngo dufashe ubucuruzi buto ari nabwo shingiro y’ubukungu bwa Afurika. Turi gufasha abaturage kubona inguzanyo byoroshye, guhanga imirimo no kubona akazi.”

- Advertisement -

Umuyobozi Mukuru wa AGF, Jules Ngankam nawe avuga ko ubufatanye nka buriya buzagura ibikorwa  byo guteza imbere ubucuruzi buto n’ubuciciritse.

Ati: “Binyuze mu gufasha iyi banki, tuzazamura ibigo bito n’ibiciciritse harimo kongera umubare w’abantu bafite akazi, no kubona ibigo bizamuka biva ku bito bikagera ku biciriritse.”

Ahanini imishinga izafashwa ni irengera ibidukikije, ubworozi n’ubukerarugendo.

A thread🧵!!
Together with the African Guarantee Fund (AGF), we have strengthened our commitment to SMEs and women-led businesses by renewing and expanding our strategic partnership through a USD 500M framework. This facility is set to unlock USD 1B in MSME financing.#SMEs pic.twitter.com/z7Iwkwo5Ho

— Equity Bank Rwanda PLC (@RwEquityBank) May 10, 2025

TAGGED:BankiDRCfeaturedImishingaRwandaUbukungu
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Burundi: Impunzi Zo Muri DRC Zugarijwe N’Indwara Zikomeye
Next Article Amazi Yabereye Abatutsi Irimbi Kandi Asanzwe Ari Ubuzima
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Niba Utabasha Guhagarara K’Ukuguru Kumwe Mu Masogonda 10 Umenye Ko Washaje…

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

Papa Leo XIV Yasuye Imva Y’Uwo Aherutse Gusimbura

Amazi Yabereye Abatutsi Irimbi Kandi Asanzwe Ari Ubuzima

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Nduhungirehe Avuga Ku Mushinga u Rwanda Rufitanye Na Amerika Ku Bimukira

Rwanda: Abagabo Bapfa Baruta Ubwinshi Abagore

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

Aba Cardinals Batora Papa Bamaze Gushyira Ibintu Ku Murongo…

You Might Also Like

Mu mahanga

Burundi: Impunzi Zo Muri DRC Zugarijwe N’Indwara Zikomeye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Kwagura Umuhanda Kigali-Muhanga Byasubitswe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Rwanda: Ingengo Y’Imari Ya 2025-2026 Iziyongeraho Miliyari 1.216

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Umunyamerika Yatorewe Kuba Papa Wa Mbere Mu Mateka

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?