Connect with us

Mu Rwanda

Nyarugenge: Umugore Wishe Umwana Akeza Yakatiwe Burundu

Published

on

Yisangize abandi

Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwakatiye Marie-Chantal Mukanzabarushimana gufungwa burundu nyuma yo kumuhamya icyaha cyo kwica umwana yari abereye mukase witwaga Elsie Akeza Rutiyomba wari ufite imyaka itanu y’amavuko.

Aya mahano yabaye mu mwaka wa 2022 ubwo uyu mugore yarereraga Akeza mu Murenge wa Kanombe mu Karere ka Kicukiro.

Nyuma y’iburanisha ryamaze amezi menshi kuri uyu wa Gatanu taliki 28, Nyakanga, 2023 nibwo urukiko rwakase uru rubanza ruhamya Mukanzabarushimana icyaha cyo kwica uriya mwana amumirishije nkeri agapfa.

Uyu mugore yahamijwe kwica uriya mwana yari abereye Mukase, akatirwa burundu

Abo mu muryango wa Akeza bari basabye impozamarira ya Frw 70,000,000 ariko urukiko rwanzuye ko bazahabwa Frw 50,000,000.

Copyright © 2020-2023 - Kinyarwanda Version