Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Ese Abanyarwanda Bazajya Kurira Ubunani Kuri Tanganyika?
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Inkuru Zihariye

Ese Abanyarwanda Bazajya Kurira Ubunani Kuri Tanganyika?

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 30 October 2021 6:03 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Abayobozi b'Intara zihana imbibi bemeranyije kujya bahura kenshi
SHARE

Bamwe barabyemeza abandi bakavuga ko ari ibyo kwitondera, abantu  bagategereza. Ababyemeza babishingira ku muhati umaze iminsi werekanwa n’abayobozi mu nzego za Politiki n’iz’umutekano bahuye kenshi kugira ngo baganire uko umubano w’u Rwanda n’u Burundi wanozwa.

Uko bimeze kose Abanyarwanda n’Abarundi ni abaturanyi kandi bazahora baturanye iteka ryose. Bivuze ko bagomba kubana.

Kwifuza ibintu no kugira ngo ibyo bintu bibe ni ingingo ebyiri zitandukanye!

U Burundi buhora busaba u Rwanda kuzabusubiza umugabo witwa Gen Godefroid Niyombare buvuga ko ari we wari uyoboye abashatse guhirika ubutegetsi bwa Pierre Nkurunziza mu mwaka wa 2015 ariko bigapfuba agahungira mu Rwanda.

Siwe wenyine busaba ahubwo bumusabana n’abandi buvuga ko bafitanye imikoranire kandi bari mu Rwanda.

Ikindi abantu bibazaho ni igihe imirwano ikunda kubera ku mipaka y’ibihugu byombi izarangirira kuko ikunze kubaho ikongera igitotsi mu mubano wabyo.

Ku byerekeye ibyifuzo by’uko u Rwanda ruzasubiza u Burundi Gen Niyombare, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Prof Manasseh Nshuti yigeze kuvuga ko u Rwanda rudashobora gusubiza uriya musirikare u Burundi kuko yabuhungiyeho kandi amategeko mpuzamahanga abuza ibihugu gusubiza ku ngufu impunzi mu bihugu zahunze.

Ibi yigeze kubibwira The East African mu mwaka wa 2020.

Icyo gihe yavuze ko n’u Burundi bufite impunzi z’Abanyarwanda bucumbikiye ariko u Rwanda rutajya rubushyira ku nkecye ngo bubagarure.

Tariki 19, Kanama, 2021 Minisitiri w’Intebe w’u Burundi Alain Guillaume Bunyoni yatangaje ko igihe cyose u Rwanda ruzaba rutarasubiza u Burundi uriye musirikare w’umu Jenerali, nta mubano mwiza uzahaba.

Yaba Perezida Kagame, yaba Perezida Ndayishimiye bose mu mbwirwarahame zabo bavuga ko ibihugu byombi byifuza ko umubano usubira mu buryo.

Birashoboka ko u Rwanda rushobora gutuma Gen Godefroid Niyombare aruvamo akajya mu kindi gihugu kandi akajyana n’abambari be.

Ibi nibyo bishobora gutuma umubano urushaho kuba mwiza hagati ya Kigali na Gitega.

Gusa ikibazo gisigaye ni ukumenye igihe ibi bizabera!

Hashize igihe gito Guverineri w’Intara y’i Burengerazuba François Habitegeko ahuye na mugenzi we uyobora Intara ya Cibitoke witwa Bizoza Carême, bemeranya ko bazajya buhura mu bihe bidahindagurika.

Bemeranyije ko bazajya bahura buri mezi atandatu mu rwego rwo kunoza umubano w’ibihugu byombi.

Abayobozi bombi  baganiririye ku mupaka wa Ruhwa uri mu Karere ka Rusizi mu Murenge wa Bugarama ugabana na Komini Rugombo mu Burundi.

Ahandi ibihugu byombi bihurira ni muri Komini Mabayi n’aho ni mu Ntara ya Cibitoke.

Hari amakuru avuga ko kuri uriya mupaka hahora abaturage b’u Burundi bacukura amabuye y’agaciro muri uriya mugezi bakarengera bakambuka bakagera mu Rwanda.

Hari n’ubwo uriya mugezi wimuka bitewe n’amazi menshi akagera mu kindi gihugu.

Kimwe mu byo abayobozi b’ibihugu byombi baganiriye kiriya gihe harimo ko ku nkombe za ruriya  ruzi hagomba guterwa imigano kugira ngo mu gihe uyu mugezi wakwimuka, urubibi ntiruzahinduke.

Abaturage ku mpande zombi bavuze ko bafite icyizere cyo kongera guhahirana nyuma y’igihe kinini batambuka umupaka.

Hari indi nama iherutse guterana yahuje ba Guverineri b’u Rwanda CG Emmanuel Gasana uyobora Intara y’i Burasirazuba na Guverineri Alice Kayitesi uyobora Intara y’Amajyepfo na bagenzi babo bayobora Intara ya Kirundo aribo Albert Hatungimana na Jean Claude Barutwanayo uyobora Intara ya Muyinga.

Buri ruhande rwari rwaje ruri kumwe n’abayobozi bakuru mu nzego z’umutekano kandi ibiganiro byabo byibanze ku ngingo y’uko bawunoza.

Icyifuzo cy’Abanyarwanda benshi cy’uko bazajya kurira ubunani ku kiyaga cya Tanganyika ni cyiza ariko bagombye kuba baretse bakareba aho ibintu bigana…

TAGGED:BurundifeaturedGitegaGuverineriKagameKigaliNdayishimiyeRwanda
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article U Bufaransa Bwatangiye Iperereza Ku Wabaye Umudepite Ukekwaho Uruhare Muri Jenoside
Next Article Perezida Kagame Yitabiriye Inama Ya G20 i Roma
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abavandimwe Alicia Na Germaine Bakoze Indirimbo Bizeyeho Byinshi

Kubaka Urugomero Rwa Nyabarongo Bizatuma Havuka Ikiyaga Kizakora Ku Turere 8

Nyagatare: Batashye Isoko Risakaye Bari Barifuje Igihe Kirekire

Urwibutso Rwa Jenoside Yakorewe Abayahudi Baruhumanyije

Drones Zigiye Gukoreshwa Mu Kurwanya Imibu Yo Mu Bugesera

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Kagame Yaganirije Ingabo Azisanze i Gabiro

Rwandair Yaguze Izindi Ndege Ngari 

RDB Yamaze Impungenge Abafite Hoteli Mu Birunga

Rwamagana:Uwahoze Ari Umunyamakuru Wa Radio Agiye Kwishingira Iye

Uburundi Bwatsembye Ko Butazafungura Vuba Umupaka Wabwo N’u Rwanda

You Might Also Like

Imibereho Y'AbaturageMu Rwanda

Kigali: Abagore Baravugwa Kenshi Mu Biyobyabwenge

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbubanyi n'AmahangaUmutekano

UNHCR Yaganirije AFC/M23 Ku Kibazo Cy’Impunzi Ziri Mu Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

U Rwanda Rushaka Kuba Igihugu Gikize Byuzuye-Kagame

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Perezida Wa Palestine Yimwe Visa Yo Kuzajya Muri Amerika Mu Nama Ya UN

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?