Mu myaka yatambutse, ni kenshi ibihugu bitandukanye bwasohoye inyandiko zapfobyaga Jenoside yakorewe Abatutsi kandi zigasohoka habura igihe gito ngo kwibuka bitangire.
Umuntu yakwibaza niba kuri iyi nshuro ya 31 hibukwa Jenoside yakorewe Abatutsi ikintu nka kiriya kitazongera!
Ibi kandi biheruka no mu mwaka wa 2024.
Muri uwo mwaka Perezida Kagame yahaye abanyamakuru ikiganiro ku munsi wakurikiye gutangiza kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 30.
Muri cyo, yatanze urugero rw’uko yigeze gusaba Abanyamerika n’amahanga ko ku itariki 07, Mata, bajya bifatanya n’u Rwanda mu kwibuka hanyuma ibyo kurunenga bikazaza nyuma.
Yabivuze ubwo yasubizaga ikibazo cyamubazaga icyo avuga ku byari bimaze igihe gito bitangajwe n’uwari Umunyamabanga wa Leta y’Amerika ushinzwe ububanyi n’amahanga Antony Blinken wari wavuze ko hari na Jenoside yakorewe Abahutu ikwiye kwibukwa.
Blinken yari yabyanditse mu nyandiko yasohotse habura amasaha make ngo Abanyarwanda n’isi muri rusange batangire kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 30.

Ubwo iki kiganiro cyabaga, hari nyuma yo gutangiza Kwibuka 30, igikorwa cyitabiriwe kandi n’itsinda ryaturutse muri Amerika riyobowe na Bill Clinton.
Ku byerekeye abita Jenoside yakorewe Abatutsi irindi zina, Perezida Kagame yabwiye itangazamakuru ko yumvaga ko ibyo kwita Jenoside izina ritari ryo ari ikintu abantu bumvise kera ko kidakwiye.
Yavuze ko mu mwaka wa 2014 cyangwa na 2015, hari abantu bo mu bihugu bitandukanye barimo n’Abanyamerika banditse amabaruwa bifatanya n’u Rwanda mu bihe byo kwibuka.
Icyakora iya Amerika yo yari yihariye!
Ati: “ Kiriya gihe twakiriye ibaruwa ku ruhande rumwe yifatanyaga natwe mu kwibuka kandi byari ikintu cyiza, ariko ku rundi ruhande hari ibyo batunenga byo kutubahiriza uburenganzira bwa muntu, kwica Demukarasi n’ibindi abantu bibwira mu Rwanda tutagira namba. Icyo gihe igihugu cyacu cyashubije Amerika mu ibaruwa njye ubwanjye niyandikiye”.
Kagame yavugiye muri iki kiganiro n’abanyamakuru ko muri iyo baruwa yasabye Abanyamerika ibintu bibiri.
Kimwe ni uko buri Guverinoma iyo ari yo yose ku isi ifite uburenganzira bwo kubwira u Rwanda ibyo ishaka byashimisha cyangwa ntibishimishe abaturage barwo, ibyo ngo nta kibazo kibirimo.
Gusa ariko, Kagame yavuze ko hari ikintu cy’ingenzi ari nacyo yasabye amahanga muri rusange n’Amerika by’umwihariko ko buri tariki 07, Mata, bajya baha u Rwanda agahenge rukibuka abarwo, hanyuma ibindi bakazabigarura nyuma.
Yavuze ko mu ibaruwa yanditse, yashimiye ayo mahanga ko yifatanya n’u Rwanda mu kwibuka, akabikora ku bushake bwayo ariko ko ‘adakwiye’ kubivanga n’ibindi bindi.

Kagame yavuze ko ibyo yari yasabye muri iyo nyandiko byari ibintu byumvikana kandi bishyize mu gaciro.
Gusa uko bigaragara, ntibyakurikijwe kuko nyuma y’aho, ni ukuvuga mu mwaka wa 2024, Blinken yarabigaruye.
Uwakwibaza niba bitakongera kugaruka no muri iyi minsi mike cyangwa se amasaha make asigaye ngo Kwibuka 31 ntiyaba abuze amakenga.
Uko biri kose, Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994 niyo yemewe ku rwego mpuzamahanga kandi yibukwa tariki 07, Mata buri mwaka.
Ibindi ni ukuyipfobya cyangwa kuyihakana kandi byose biri mu bikunze kubaho iyo koko ikivugwa ari Jenoside.
Abahanga bavuga na Jenoside yakorewe Abayahudi(1941-1945) nayo igihakanwa cyangwa bakayipfobya mu buryo runaka.