Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Ese APR FC Iri Ku Rwego Rwo Gukina N’Amakipe Nka Pyramids FC?
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
ImikinoMu Rwanda

Ese APR FC Iri Ku Rwego Rwo Gukina N’Amakipe Nka Pyramids FC?

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 06 October 2025 7:45 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Abakinnyi ba APR FC babanje mu kibuga mu mukino na Pyramids FC.
SHARE

Nyuma yo gutsindirwa i Kigali n’i Cairo ibitego bitanu ku busa uteranyije ibyatsinzwe mu mikino yombi, haribazwa niba APR FC iri ku rwego rwo guhangana n’ikipe ikomeye nka Pyramids FC y’Abanyamisiri.

Nubwo abazi iby’umupira w’amaguru bagira imvugo y’uko ‘mu kibuga byose bishoboka’; ku rundi ruhande ushobora gushyira mu gaciro ukemeza ko ‘hari ibidashoboka’.

Ni ngombwa ko mu bintu byose habamo gushyira mu gaciro.

Si ubwa mbere amakipe yombi akinnye kandi buri gihe APR FC iratsindwa.

Hari n’abemeza ko kugira ngo izatinde ikipe y’amahanga bisa n‘igitangaza.

Mu Rwanda bisa n’aho byamaze kumenyerwa no kwemerwa ko kuyitsinda ari ukwesa undi muhigo ukomeye kuko itsinda amakipe hafi ya yose kandi buri gihe, icyo byasaba cyose.

Ku byerekeye umukino wayo na Pyramids FC, byo biragaragara ko gukina nayo byasaga no ‘gusangira nudakoramo’.

Fiston Mayele niwe wayibabarije kuri Kigali Pélé Stadium mu mukino ubanza wabereye mu Rwanda.

Nyuma yo kuyitsinda ibitego bibiri ku busa ari we byombi ubitsinze, yegereye umufana wa APR FC amuha impano y’umupira yakinnye yambaye.

Wavuga ko ari igikorwa cya Fair play ariko nanone cyabamo no kwishongora.

Mu minsi yakurikiyeho, abayobozi ba APR basabye abakinnyi kuzashyira imbaraga ‘byikubye kabiri’ muzo bashyize mu mukino wabanje, ku buryo bazatsinda uwo kwishyura kandi byari ikifuzo cyiza.

Icyakora uwo ari we wese yashoboraga kubona ko bizagorana kuko kugutsindirwa iwawe ibitego bibiri ku busa bigusigira umukoro wo kuzabyishyura ukanabirenza igihe uzaba wasanze nyiri urugo iwe.

Umukino wa mbere wa APR FC na Pyramids FC wabaye tariki 01, Nzeri, 2025.

Kuri iki Cyumweru nibwo yakinnye uwo kwishyura ariko iwutsindwa idakozemo.

Mostafa Zico niwe wayinjije icya mbere ku munota wa 43 , habura iminota ibiri ngo igice cya mbere cy’umukino kirangire.

Ubwo kandi niko yakinaga idafite rutahizamu Daua Yussif wahawe ikarita mu mukino wabanje kubera kwitwara nabi, ibi bigahura n’uko na Mamadou Sy nawe atakinnye, bityo iyi kipe ikina ifite icyo cyuho.

Ku munota wa 61, Mohamed El-Sheeb yahaye umupira mwiza mugenzi we Ahmed Atef Qattah mu rubuga rw’amahina atsinda igitego cya kabiri.

Izamu rya APR FC ryarimo Ishimwe Pierre, umuzamu bamwe bagaya ubushobozi bwe kuko nyuma y’iminota ibiri, yongeye atsindwa igitego cya gatatu bikozwe na Mohamed Hamdy wari winjiriye ku ruhande rw’ibumoso yihuta agitsindisha umutwe.

Ibya APR FC byahise birangirira aho!

Abashinzwe kureba uko amakipe yarushanyijwe mu bintu byose basanze Pyramids FC yarushije APR FC kwiharira umupira ku kigero cya 74 % kuri 26 %.

Igiteranyo cy’ibitego byose iyi kipe y’i Kigali yatsinzwe ni bitanu ku busa kuko mbere yatsinzwe bibiri ku busa, ubu yinjijwe ibindi bitatu nabwo ku busa.

Igihe cyose aya makipe yahuraga, Pyramids FC yatsindaga APR FC kuko mu nshuro eshatu bahuye ari uko byagendaga.

Mu mwaka wa 2023/2024 yarayitsinze, iyisubira mu mwaka wa 2024 na 2025 none yaraye ibyongeye.

Ushingiye kuri ibi rero, ushobora kwemeza ko APR FC itari ku rwego rwo gukina ngo itsinde ikipe nka Pyramids FC yashinzwe mu mwaka wa 2008 mu gihe APR FC yo yashinzwe mu mwaka wa 1993.

TAGGED:APRfeaturedIkipeImikinoMisiriPyramids
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Aline Gahongayire Arashaka Kwamamaza Umuziki We Muri Uganda
Next Article Israel: Ikizere Ni Cyose Ko Ababo Bashimuswe Na Hamas Bazataha Vuba
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

U Rwanda Ruzakira Inama Y’Abaminisitiri B’Ububanyi N’amahanga Mu Bihugu Bivuga Igifaransa

Bafatanywe Intsinga Za Metero 250 Bikekwa Ko Bibye

Hamas Yasabye Israel Kuyiha Umurambo Wa Yahya Sinwar

Imikino Ya NBA Igiye Gusubukurwa Mu Bushinwa

Rwanda: Bariga Guhunika Umusaruro Ngo Inzara Izacike

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Umuhanga Wabwiye Isi Imibereho Y’Impundu Jane Goodall Yapfuye

Abanyarwanda Barashukwa Bagaca Mu Bushinwa Bagera Ahandi Bakisanga Mu Buretwa-Amb Kimonyo 

Abanyarwandakazi Barangije Amasomo Ya Ofisiye Muri Polisi Ya Singapore

Rwanda: Bariga Guhunika Umusaruro Ngo Inzara Izacike

Amerika Ntishaka Umusirikare Wayo Ubyibushye

You Might Also Like

Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Israel N’U Rwanda Twanze Guheranwa N’Amateka Mabi- Ambasaderi Einat

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

Huye: Abagabo Bane Bakurikiranyweho Gutema Abaturage

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

Polisi Yafashe Abategeraga Abantu Muri Gare Ya Nyanza Bakabambura

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Macron Mu Ihurizo Ryo Kubona Minisitiri W’Intebe Uhamye 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?