Ese Intambara Ya Amerika N’Uburayi Irashoboka

Mu gihe Donald Trump avuga ibyo gukoresha ingabo kugira ngo yigarurire Greenland, abayobozi n’abadipolomate b’i Burayi batangiye, bucece, kuvuga igitekerezo kitari cyarigeze kivugwa mbere: byagenda bite baramutse bahanganye na Amerika bakarwana?

Nubwo intambara ya gisirikare hagati ya Amerika n’ingabo izo ari zo zose z’i Burayi byashoboka ko yaba imwe mu ntambara zamaze igihe gito cyane mu mateka, hari ubundi buryo abafatanyabikorwa ba Greenland bashobora gukoresha mu kurwanya Perezida wa Amerika aramutse yanze kumvikana nabo.

Ikintu nyamukuru cyakoreshwa nk’igitutu ni ukwambura Amerika urusobe runini rw’ibikorwaremezo bya gisirikare biri muri ako karere, Amerika ikoresha—mu mvugo ikoreshwa mu bya geopolitiki—mu kwagura no kwerekana imbaraga zayo kure yayo, cyane cyane muri Afurika no mu Burasirazuba bwo Hagati.

Ese igihe cyo kwereka Trump ko Uburayi bwishoboye kirageze?

Erega n’ubusanzwe muri iki gihe, umubano wa Amerika n’Uburayi urashaje, ntugikomeye!

N’ikimenyimenyi bamwe mu bayobozi babwo bavuga ko ibyabo na Amerika byangiritse, bityo bakibaza impamvu batatangaza ko bahagaritse ubufatanye bwa gisirikare na Amerika.

Uretse ibikorwaremezo byayo bya gisirikare biri mu Burayi, Amerika yishingikiriza ku Burayi nk’umufatanyabikorwa ukomeye mu bucuruzi, ndetse n’ibihugu by’i Burayi bikoresha miliyari nyinshi z’amadolari buri mwaka bigura intwaro za Amerika.

Abanyaburayi bibaza impamvu bakomeza kwemerera Amerika uburenganzira bwo gukoresha ubutaka bwabo mu bya gisirikare, cyangwa gufashwa n’ingabo zo mu mazi, iz’indege cyangwa serivisi z’ubutasi z’abafatanyabikorwa, mu gihe yo ishaka kwigarurira ubutaka bw’igihugu cyigenga kigize NATO nka Denmark!

Iki kibazo kirakomeye ku buryo abadipolomate bagerageza kugikumira ngo kitagera mu biganiro rusange hagati ya za Guverinoma mu nama za EU cyangwa NATO.

Ariko abayobozi n’abadipolomate batanu bemereye POLITICO ko iki kibazo gikomeye cyane, kikaba icyo kumenya uko bahana Trump ngo adakomeza kubasuzugura.

Bamwe mu bayobozi bavuga ko ibyago bikomeye ari uko guhangana gutya byahita bituma umubano wo muri OTAN/NATO wasenyuka burundu.

Biramutse bibaye uko, byaha imbaraga Uburusiya.

Abandi bavuga ko iri huriro ryarushijeho kuba ribi ku butegetsi bwa Trump, kandi ko u Burayi bugomba kwishakira inzira yabwo.

Umuyobozi wa mbere wageze hafi yo gutanga Inama yo kwigaranzura Amerika ni Emmanuel Macron, Perezida w’u Bufaransa.

Ati: “Ntidupfobya amagambo avugwa kuri Greenland. Niba ubusugire bw’igihugu cy’i Burayi kandi gifatanyabikorwa byahungabanywa, ingaruka zabyo zaba zikomeye. U Bufaransa bukurikirana iki kibazo bwitonze cyane kandi buzifatanya na Denmark byimazeyo.”

Umuyobozi umwe wa Guverinoma y’u Bufaransa ntiyemeje niba Macron yaba yaravuganye cyangwa ateganya kuvugana na Trump kuri Greenland, ariko yashimangiye ko “iki ari ikibazo gikomeye cyane, kandi ko Macron apima buri jambo rye yitonze.”

Inzira yoroshye cyangwa inzira igoye

Ubutumwa bwa Macron bwaje mu gihe ba Minisitiri b’ububanyi n’amahanga ba Danemark na Greenland batangiraga ibiganiro n’ubutegetsi bwa Trump i Washington bashaka ubwumvikane ku hazaza h’ikirwa cya Greenland gituwe n’abantu 57,000.

Nyuma y’ibiganiro byo ku wa Gatatu na Visi Perezida JD Vance na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Amerika Marco Rubio, Minisitiri Lars Løkke Rasmussen wa Danemark yagerageje kugaragaza ko hari icyizere ko ibintu bizaba byiza ariko yemera ko nta masezerano ari hafi gusinywa.

Ati: “Perezida wa Amerika afite icyifuzo cyo kwigarurira Greenland, bityo dufite itandukaniro rikomeye mu bitekerezo.”

Abadipolomate b’ibihugu by’i Burayi, banze gutangazwa amazina kubera uburemere bw’iki kibazo, bavuze ko ibiganiro bikomeje mu mirwa mikuru y’ibihugu bitandukanye ku buryo bwo gusubiza inyuma umugambi wa Trump.

Amahitamo yoroshye arimo gushishikariza Abarepubulikani i Washington kohereza ingabo z’inshuti gusura Greenland, ndetse no gutangiza ubukangurambaga muri Amerika bwo kwamagana ibyo mu Biro bya Trump bashaka gukora muri Greenland.

Ariko kandi hagiye havugwa igitekerezo cyo guhagarika gushyigikira ibikorwa bya gisirikare bya Amerika, harimo n’ibitekerezo bikaze byo kwisubiza uburenganzira u Burayi bwahaye Amerika bwo kubushingamo ibigo bya gisirikare.

Yagize ati: “Hari ibiganiro biri kuba ku buryo twashyiraho igitutu tukavuga tuti: ‘Muratwifashisha, kandi nimukora ibi tuzabihimuraho mu buryo runaka.”

Icyakora bafite ubwoba.

Impamvu nyamukuru ituma Abanyaburayi batinya kubikazamo umurego ku mugaragaro ari uko babona ko inkunga ya Trump ari ingenzi mu gutanga umutekano wizewe kuri Ukraine mu gihe cy’amasezerano ayo ari yo yose y’amahoro n’u Burusiya.

Icyakora, benshi ntibiyumvisha uko isi yazaba imeze mu gihe Greenland yaba yigaruriwe na Amerika.

Kuri ubu, Abanyaburayi ntibashyira k’umunzani ngo biyumvishe neza ingaruka kwihimura kuri Amerika byazateza.

Muri NATO—aho kuganira ku guhana Amerika bikiri ikintu kidakunze kuvugwa—bamwe bashimangira ko kubikora byagira ingaruka ku mpande zombi.

Umudipolomate umwe wa NATO yagize ati: “Gukoresha ibigo bya gisirikare nk’igikangisho byagira ingaruka mbi ku mpande zombi. U Burayi bwatakaza umutekano burishijeho, naho Amerika igatakaza urubuga rwayo rukomeye rwo gukorera kure no kugenzura Uburusiya n’isi muri rusange”.

Ni ibihe bigo bya Amerika biri mu Burayi?

Kugeza mu mwaka wa 2024, Amerika yari ifite ibigo bya gisirikare bihoraho 31 n’ahandi hantu 19 muri rusange mu Burayi, bigize icyo bita United States European Command.

Ibyo byari birimo abasirikare bakora byuzuye bagera nibura ku 67,500, benshi muri bo bakaba bari mu Budage, mu Butaliyani no mu Bwongereza.

Harimo kandi ikigo cya NATO kinini cyane kiba i Ramstein mu Budage, ibigo by’ingabo zirwanira mu kirere i Lakenheath na Mildenhall mu Bwongereza, bikaba bicumbikiye abasirikare 3,000.

Ikigo cya Aviano mu Butaliyani gifasha ishami rimwe rukumbi ry’indege z’intambara za Amerika ziri mu Majyepfo ya Alpes, kandi gifatwa nk’ahantu h’ingenzi mu mbaraga za NATO mu kirere.

Ben Hodges, wahoze ayobora ingabo za Amerika mu Burayi, yavuze ko ibyo bigo ari ingenzi cyane mu kwitegura no mu gufasha Amerika kugera kure ku rwego rw’isi.

Yavuze ko guhatira Amerika kureka ibyo bigo byagira ingaruka “zikomeye cyane” ku bikorwa byayo, Ramstein ikaba ari ahantu nyamukuru ho gutangirira ibikorwa bya Amerika mu Burasirazuba bwo Hagati no muri Afurika.

Ibyo si byo byonyine u Burayi bushobora gukoresha nk’iturufu.

Washington yanatakaza hafi “igice” cy’ubushobozi bwayo mu gusangira nabwo amakuru y’ubutasi, kandi u Burayi bushobora no kuvuga ko bugiye kureka kugura intwaro za Amerika, bugatangira gukorana n’Ubushinwa.

Mu mwaka wa 2024, u Burayi bwemeje amasezerano ya Guverinoma kuri Guverinoma angana na miliyari 76 z’amadolari—birenga igice cy’ayo Amerika yagurishije intwaro ku isi hose.

Hodges yagize ati: “U Burayi bushobora gufasha kurokora NATO n’umubano n’Amerika mu guhagarara bwemye, aho kuba igikoresho gusa kigendera ku byo Amerika ishaka.”

Ubwo Trump yateraga Irani ibisasu muri Kamena umwaka ushize, abategura ibikorwa bya gisirikare bya Amerika bari biteze kurwanywa bikomeye n’ingabo za Irani, bityo basaba ubufasha bw’indege z’i Burayi, harimo n’izanyuze ku kigo cya NATO hafi y’inyanja y’Umukara muri Romania.

No mu cyumweru gishize, ingabo za Amerika zakoresheje ibigo by’u Bwongereza mu gikorwa cyo gufata ubwato bufite ibendera ry’u Burusiya mu Nyanja ya Atlantika.

Abayobozi b’i Burayi bagaragaje izi ngero nk’ibimenyetso by’uko Trump agikeneye cyane ibikorwaremezo bya gisirikare biri mu Burayi.

Mu bijyanye n’imitegurire, gufunga ibigo bya Amerika byagira “ingorane zikomeye cyane,” nk’uko Geoffrey Corn, umuyobozi w’Ikigo cy’Amategeko n’Amabwiriza ya Gisirikare muri Texas Tech University, yabivuze, harimo kwimura ingabo no gukemura ibibazo by’amategeko ku gaciro k’ibikoresho bya gisirikare.

Nubwo hari impungenge nyinshi ku byifuzo bya Trump kuri Greenland, sicyo kibazo cy’umutekano gikomeye kurusha ibindi ku muryango w’Ubumwe bw’Uburayi cyangwa u Bwongereza( kuko bro bwivanye muri uyu muryango).

Ibihugu nk’ Ubudage, Suède, u Bwongereza n’u Bufaransa biherutse kohereza abasirikare muri Greenland mu kuyigaragariza ubufatanye, abandi banyaburayi bo barabyanga batinya ko aya makimbirane yaba intandaro yo uguteshuka ku nshingano nyamukuru yo kurinda Ukraine ku bitero by’u Burusiya.

Abadipolomate bemera ko nta buryo Ukraine yarindwa guterwa na Vladimir Putin hatabayeho gukorana na Amerika.

Bityo, kunezeza Trump bigomba kuba iby’ibanze muri iki gihe, nubwo ihuriro OTAN/NATO rishobora kuba riri mu marembera.

Uko bigaragara, igisubizo cy’ikibazo cyabajijwe mu mutwe w’inkuru ni yego n’ubwo byaba byageze kure kuko Amerika n’Uburayi ari abafanyabikorwa bafite byinshi bamaze imyaka bubaka nyuma y’intambara ya kabiri y’isi(1940-1945).

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version