Ubwo abasirikare 100 mu ngabo z’u Rwanda bageraga i Kingston mu Murwa mukuru wa Jamaica, bakiranywe urugwiro kubera ubushake bazanye bwo gufasha iki gihugu gusana ibiherutse kwangizwa n’inkubi abahanga bise Melissa ndetse n’imvura byazanye.
Mu mpera z’umwaka wa 2025 nibwo uyu muyaga ukomeye wazanye n’imvura nyinshi usenya ibikorwaremezo bya Jamaica, igihugu kiri mu Nyanja ya Atlantique.
Inkubi Melissa yari ifite umuvuduko rwa Kilometero 464 ku isaha, hafi inshuro ebyiri iz’umuvuduko w’imodoka iri kwiruka ku kigero cyo hejuru gishoboka.
Ubwo bahageraga, abasirikare b’u Rwanda bakiriwe n’ubuyobozi bw’ingabo za Jamaica, bose uko ari 100 bakaba bayobowe na Colonel Moses Kayigamba, wahamije ko abenjenyeri ba RDF bazakorana bya hafi n’Ingabo za Jamaica n’inzego zitandukanye muri icyo gihugu mu mishinga yo gusana ibyangiritse.
Ni kimwe mubyo ubuyobozi bw’ibihugu byombi bwemeranyije mbere y’uko RDF yohereza abantu bayo muri kiriya gihugu.
Ubwo bari bagezeyo, abasirikare b’u Rwanda bakiriwe k’umugaragaro n’abahagarariye Guverinoma ya Jamaica mu birori byabereye mu Ishuri rikuru rya gisirikare rya Karayibe muri Jamaica biyobowe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubucuruzi w’icyo gihugu, Sen. Kamina Johnson Smith.
Yashimiye Perezida Paul Kagame, Guverinoma y’u Rwanda na n’Abanyarwanda muri rusange, babageneye inkunga y’abenjenyeri bitezweho gutanga umusaruro ukomeye ku bw’ubuhanga, ubunyamwuga n’ubunararibonye bafite.
Bizafasha mu rugendo rwa Jamaica rwo kongera gusubira ku murongo nyuma y’ibyangijwe n’ibiza no kurushaho kubaka ubudahangarwa.
Col Claudien Bizimungu wavuze mu izina ry’ubuyobozi bw’ingabo z’u Rwanda, yashimangiye ko u Rwanda rwifatanyije na Jamaica mu kwiyubaka no guhangana n’ingaruka zatewe n’imihindagurikire y’ibihe mu buryo burambye.
Ahamya ko u Rwanda rwiyemeje kuba hafi ya Jamaica muri ibi bihe bitoroshye no gusohoka mu ngaruka z’iriya nkubi.
Yanahamije ko kohereza abasirikare b’u Rwanda muri Jamaia ari kimwe mu bishimangira uko u Rwanda rwiyemeje kwimakaza ubutwererane mpuzamahanga no gutanga ubutabazi aho bukenewe hose ku Isi.
Col Bizimungu yanavuze ku bunararibonye buhambaye bw’Ingabo z’u Rwanda mu bijyanye n’ubwubatsi bw’ibikorwa remezo, gusana ibyangiritse ndetse no kwibanda kuri gahunda z’ubutabazi ku basivili.
Amafoto y’uko byagenze ubwo bahageraga.