Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Ese Intambara Yeruye Hagati Ya Israel Na Iran Irashoboka?
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Inkuru Zihariye

Ese Intambara Yeruye Hagati Ya Israel Na Iran Irashoboka?

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 31 July 2021 8:48 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

UBUSESENGUZI: Kugira ngo intambara yeruye hagati ya Israel na Iran ishoboke hari ibintu bigomba kubanza gukorwa kugira ngo ibe. Ibyo ahanini bishingiye ku makosa y’ububanyi n’amahanga yakorwa na kimwe cyangwa byombi muri ibi bihugu.

Amakosa mu mibare ya dipolomasi ashobora gutuma ubutegetsi bw’i Yeruzalemu bukorana n’inshuti za Israel cyane cyane Amerika bakaba batangiza intambara yeruye kuri Iran.

N’ubwo ibi bihugu bishobora guhashya Iran ariko ku rundi ruhande, intambara byaba bishoje ishobora kuramba kurusha iyo Amerika imazemo imyaka 20 muri Afghanistan.

Kuramba kw’iyi ntambara ahanini kwaterwa n’uko ibindi bihugu by’Abisilamu bo mu ruhande rw’aba Sunni byatabara Iran.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Hari ubushakashatsi buvuga ko aba Sunni ari bo benshi ku isi kuko bagize 93.5% by’Abisilamu bose bari ku isi mu gihe bagenzi babo b’aba Shia bafite 6.5%, bakaba biganje muri Iraq.

Ibiganiro bya dipolomasi ya gisirikare hagati ya buri ruhande muri ibi ibihugu byombi niyo igomba kwitonderwa, imibare yose igakorwa mu buryo bwiza bwabanje kureba ingaruka z’igihe kirekire kandi ku isi yose.

N’ubwo Iran atari igihangange cyane nk’uko bimeze kuri Amerika, u Bushinwa, u Burusiya n’ibindi, ariko ni igihugu kitari agafu k’imvugwarimwe.

Ni kenshi itangazamakuru ryanditse ko ubutegetsi bw’i Teheran bufite intwaro za kirimbuzi zikorerwa mu ruganda rw’ahitwa Nathanz. Hari n’ahandi zikorerwa muri iki gihugu.

Izo Israel ibitse zo ntizijya zitangazwa ariko nta gushidikanya ko zihari kandi nyinshi.

- Advertisement -

Ubwo Amerika yategekwaga na Donald Trump, Israel nayo itegekwa na Benyamini Netanyahu, abatuye Isi babonaga ko igitero cyeruye kuri Iran cyashobokaga cyane.

Yaba Trump yaba na Netanyahu, bombi bavugiraga mu ruhame ko umutekano w’isi wugarijwe na Iran kubera ibisasu bya kirimbuzi ikora,

Trump yakunze kubigarukaho mu ntangiriro za manda ye.

N’ubwo umwuka w’intambara wasaga n’aho uyitegurira gutangira vuba, ariko si ko byagenze.

Mu gihe Iran yasaga n’aho ihugiye mu gukurikiranira hafi imbwirwaruhame za Donald Trump n’iza Netanyahu, aba bagabo bo, mu gikari, bateguraga igitero cya drone ya gisirikare yitwa MQ-9 Reaper cyo kwica uwari umugaba mukuru w’ingabo zirinda abayobozi bakuru ba Iran witwaga Gen Qassem Suleimani.

Nyuma byatangajwe ko k’ubufatanye bwa CIA na MOSSAD, uriya mugabo yishwe arashwe igisasu cya missile ubwo yari ageze ku kibuga cy’indege cya Baghdad muri Iraq.

Uyu musirikare mukuru yishwe arashwe missile ya drone yitwa MQ-9 Reaper

Amakuru yatangajwe nyuma yavugaga ko yishwe nyuma y’igihe kirekire ziriya nzego z’ubutasi zimucungira hafi kuko yateguraga igitero ku birindiro by’ingabo z’Amerika zabaga muri Iraq.

Mu makuru ya vuba aha, Iran iherutse gutangaza ko hari ba maneko ba Israel yataye muri yombi nyuma yo kubafatira mu mugambi wo guteza akaduruvayo mu gihugu kagamije kuzicirwamo abayobozi no guhindura uko ibintu biteye muri kiriya gihugu.

Muri iki gihe muri Iran hari imyigaragambyo mu bice byinshi.

Ibi nibyo bita ‘acts of sabotage’

Iran kandi irashinjwa kuba iherutse gukoresha drone ikagaba igitero ku bwato bw’umugabo ukomoka muri Israel.

Ni ubwato bwitwa Mercer Street Tanker bwari mu mazi yegereye igihugu cya Oman.

Ni ubw’ikigo gikora iby’uburobyi kitwa Zodiac Maritime.

Kiriya gitero cyaguyemo abagabo babiri barimo umwe ukomoka muri Romania n’undi ukomoka mu Bwongereza.

Israel ivuga ko Iran ikunda gukoresha drones nka ziriya mu bitero yagabye hirya no hino ndetse ngo izigurisha no ku barwanyi b’Aba Houthis bamaze igihe muri Yemen ndetse no kubo muri Hamas na Hezbollah.

Hezbollah ikorera muri Syria mu gihe Hamas ikorera muri Palestine.

Muri Gashyantare, 2018 Iran yagerageje kugaba igitero gikoresheje ziriya drones muri Israel ariko umugambi urapfuba.

Ku rundi ruhande, hari ubwato bwa Iran nabwo bwahuye n’ibibazo birimo no gushya.

Tariki 02, Kamena, 2021 hari ubwato bwayo bwahiye burakongoka

Tariki 11, Werurwe, 2021 ikinyamakuru kitwa Wall Street Journal cyatangaje ko hari ubwato bwinshi bya Iran bumaze kugabwaho ibitero na Israel mu myaka mike ishize.

Hari raporo iherutse gutangaza ko ba maneko ba Israel baherutse kugaba igitero ku bwato bwa Iran bwari bugemuye amavuta muri Lebanon.

Iyo witegereje uko umubano wa Israel na Iran uteye n’ibibazo biwuranga, usanga intambara yeruye hagati y’ibihugu byombi, kugeza ubu, idashoboka.

Kuba idashoboka kugeza ubu, ntibivuze ko itazaba mu gihe kiri imbere, ariko uko bimeze kose, mbere yo kuyishoza, hagomba kurebwa ingaruka izagira mu karere ibihugu byombi biherereyemo no ku isi muri rusange.

Umuhanga muri Filozofiya no mu mibare  w’Umwongereza witwa Bertrand Russell yigeze kugira ati:” Intambara ntiyerekana uwari ufite ukuri, ahubwo yerekana uwayirokotse, War does not determine who is RIGHT, but who is LEFT.”

Umuhanga Bertrand Rusell
TAGGED:AmerikaDronesfeaturedIranIsrael
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article IGP Munyuza Yarangije Uruzinduko Rw’Icyumweru Muri Malawi
Next Article Jacob Desvarieux Wo Muri Group Kassav Yitabye Imana
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

U Rwanda Rurafungura Ambasade Muri Hongrie

Rwanda: Abana Basobanukiwe Ibidukikije Bagiye Kubisangiza Abandi

Nyarugenge: Bafatanywe Ubwoko 31 Bw’Amavuta Yangiza Uruhu

Niba Utabasha Guhagarara K’Ukuguru Kumwe Mu Masogonda 10 Umenye Ko Washaje…

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Nduhungirehe Avuga Ku Mushinga u Rwanda Rufitanye Na Amerika Ku Bimukira

Rwanda: Abagabo Bapfa Baruta Ubwinshi Abagore

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

Aba Cardinals Batora Papa Bamaze Gushyira Ibintu Ku Murongo…

You Might Also Like

Mu mahangaPolitiki

Papa Leo XIV Yasuye Imva Y’Uwo Aherutse Gusimbura

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbutabera

Amazi Yabereye Abatutsi Irimbi Kandi Asanzwe Ari Ubuzima

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ubukungu

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Kwagura Umuhanda Kigali-Muhanga Byasubitswe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?