Ibi birashoboka uramutse ushingiye ku igenamigambi ryayo rikubiye mu mibare ubuyobozi bw’iyi Minisiteri bufite mu myaka ine iri imbere. Igenamigambi ryayo rivuga ko kuva mu mwaka wa 2024/25 kugeza mu 2028/29 imishinga yayo izaba yarinjije mu isanduku ya Leta Miliyari Frw 30.
Ni amafaranga azava mu mishinga myinshi irimo iyo gushyigikira abato bafite impano bazaba ari abantu 37,000 muri icyo gihe, hakazubakwa ibibuga 540 by’imikino inyuranye.
Iri shoramari rigomba kungukira Leta kugira ngo nayo ibone uko yishyura abayigurije bityo igihugu gitere imbere binyuze no muri siporo.
Gahunda yo kwihutisha iterambere ya NST 2 ireba n’urwego rwa siporo.
Kugira ngo bigerweho, Minisiteri ya Siporo irateganya kubaka ibikorwaremezo byagutse kandi by’ingeri nyinshi, kuzamura impano no gukora k’uburyo ibyo byose byinjiriza igihugu amafaranga.
Gahunda zayo zo guhera muri uyu mwaka kuzageza mu wa 2028/2029 ubwo NST 2 izaba irangira, ziteganya ko hirya no hino mu Rwanda hazubakwa ibibuga 540.
Muri byo, harimo 360 biri ku rwego rw’amarerero yo mu Turere, ni ukuvuga ahantu abana bafite impano bazajya batorezwa kuzizamura n’ibindi bibuga 132 byo ku rwego rw’Intara, hanyuma hakazaba harubatswe kandi ibibuga 34 byo ku rwego rw’igihugu.
Mu kubyubaka, hazibandwa ku biri mu mashuri abanza, ayisumbuye n’ahandi habugenewe abaturage, cyane cyane urubyiruko, bashobora gukorera siporo.
Izo siporo zirimo umukino w’amaboko bita Handball, umupira w’amaguru, Volleyball, Basketball, gusiganwa ku magare n’imikino ngororamubiri.
Minisiteri ya Siporo ivuga ko mu mwaka wa 2024/2025, imishinga yakoze yinjije Miliyari Frw 1.
Mu myaka ine iri imbere hateganyijwe ko iyo mishinga izinjiza Miliyari Frw 30 ni ukuvuga bwikube inshuro 30.
Ikindi ni uko muri ibyo byose ari nako hazahangwa imirimo 3,190 ivuye ku mirimo 2,625 yahanzwe mu mwaka wa 2024/2025.
Hari kandi ko umubare w’abana bashakwamo impano ngo zizamurwe bazava ku bantu 7,400 mu mwaka wa 2025/2026 bagera ku bantu 37,000 mu mwaka wa 2028/2029.
Ubwo kandi niko n’abatoza n’abarimu ba siporo bazongerwa, bave ku bantu 1,200 bagere ku bantu 5,200 mu myaka ine iri imbere.
Minisiteri ya siporo kandi mu igenamigambi ryayo harimo ko umubare w’Abanyarwanda bakina hanze uziyongera binyuze mu kubona abakinnyi bashya 50 buri mwaka, bakava kuri 350 bari ho ubu, bakagera ku bantu 550 mu mpera za NST 2.
Iyo ni imibare iri mu igenamigambi rya Minisiteri ya Siporo iyoborwa na Nelly Mukazayire wahoze ari umuyobozi mukuru wungirije mu Kigo cy’igihugu cy’Iterambere, RDB.
Inyandiko ikubiyemo politiki ya siporo mu Rwanda mu gihe cy’imyaka 10 yiswe Sports Development Policy(2020-2030) ivuga ko nubwo hari ishoramari Leta yashyize muri uru rwego kandi rikaba ari ingirakamaro, hakiri byinshi byo gukora ngo rurusheho gutanga umusaruro.
Kwinjiriza igihugu amafaranga biri mu nshingano Perezida wa Repubulika Paul Kagame ubwo yakiraga indahiro z’abayobozi bashya b’iyi Minisiteri, yabahaye.
Yababwiye ko uretse kuzamura impano mu bato, Minisiteri ya siporo ikwiye no kuba isoko y’amikoro ku gihugu.
U Rwanda rumaze imyaka runaka rushoye miliyoni nyinshi z’amadolari y’Amerika mu mishinga migari ya siporo irimo Kigali Arena( ubu yitwa BK Arena) iyi nzu mberabyombi ikaba ifite agaciro ka Miliyoni $100 na Stade Amahoro yavuguruwe ku ishoramari rya Miliyoni $160.
Ni ibikorwaremezo bizazamura urwego rwa siporo mu rwego rw’ubukungu, ikibazo kikaba kurema abakinnyi b’Abanyarwanda bashoboye kandi bashobotse no kuvurura imikinire n’imisifurire muri siporo itangazamakuru rikunze kunenga ko birimo ibyo ryita ‘umwanda’.